Yanditswe Nov, 11 2019 08:28 AM | 6,557 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye abagore bari
mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi guharanira ko umuryango nyarwanda
utarangwamo ibibazo nk'ibikiwugaragaramo ukaba ahubwo umuryango ushoboye kandi
utekanye muri rusange.
Abagore basaga 1500 baturutse hirya no hino mu gihugu kuri iki Cyumweru bitabiriye Inama Nkuru y'Urugaga rw'abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateraniye ku Cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Bimwe mu byo bagaragaje bishimira ni intambwe ikomeye bamaze gutera muri iyi myaka igihugu kimaze kibohoye.
Gusa ariko bemeza ko umugore acyugarijwe n'ibibazo binyuranye birimo ubukene, ihohoterwa, igwingira ry'abana, gusambanya abana b’abakobwa n'ibindi bitandukanye.
Madamu Jeannette Kagame, yemeza ko igihugu gifite ingamba nziza zashyizweho gusa ariko agakemanga uburyo zikurikizwa.
Avuga ko umugore ashobora kuba imboni ya mugenzi we bityo igihugu kikagira umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yemeza kandi ko abagore bashobora kuzana impinduka mu kwihutisha iterambere ry'umuryango wifuzwa.
Mu kiganiro ku ruhare rw'umugore mu kubungabunga umutekano, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere, Gen. Maj. Emmanuel Bayingana yatanze, yibukije ko umuryango ari wo uvamo abasore n'inkumi bashobora kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo bityo ko ukwiriye gusigasirwa mu buryo bwose bushoboka.
Madamu Jeannette Kagame yagiriye inama abagore bari mu myanya y'ubuyobozi kureba uburyo baba abayobozi beza kandi bitaye ku ngo zabo no kutigaya bitewe n'urwego rw'ubuyobozi bariho.
Mu byakozwe n’abacyuye igihe ku buyobozi b’uru rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi guhera muri 2015/2019, birimo abagore 1547 bahawe amafaranga asaga miliyoni 227 agamije kubafasha mu kwizamura mu bukungu ndetse amakoperative y'abagore agera kuri 44 agizwe n'abagore 730 bahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 180 nk'igishoro bajyanye hirya no hino ku masoko bubakiwe bavanwa mu buzunguzayi.
Hanatowe komitte nshya igiye kuyobora urwo rugaga kugeza mu mwaka w’2021 iyobowe na Christine Akimpaye.
Inkuru mu mashusho
Amafoto: Kigali Today
Bosco KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru