AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yahamagariye urubyiruko rwa Afurika kugira uruhare mu kurwanya SIDA

Yanditswe Dec, 05 2019 10:08 AM | 11,418 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame arakangurira  urubyiruko rw'Afurika kugira uruhare mu rugamba rwo kurwa SIDA. Ibi yabitangaje mu nama mpuzamahanga yiga ku kurwanya SIDA muri Afurika irimo mubera i Kigali izwi nka ICASA mu magambo ahinnye y’icyongereza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA rigaragaza ko ku isi abantu miliyoni 37.9 bafite virusi  itera SIDA. Muri abo bantu 2/3 babarizwa mu bihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara. NNi mu gihe kandi abana bangana miliyoni 3,300,000 bo mu bihugu byo mu burasirazuba n'amajyepfo ya Afurika bafite virusi ya SIDA, aba bangana 8% by'abantu bose bafite SIDA mu karere. Mu kiganiro cyagarutse ku cyo bisaba kurandura virus itera SIDA mu bangavu n'abagore bato.

Urubyiruko rwagaragaje ko rukwiye guhabwa ijambo mu gutanga ibitekerezo bigamije kurwanya SIDA muri Afurika.

Joyce Amondi ni umukobwa w'imyaka 23 wavukanye virusi itera SIDA akaba akomoka mu gihugu cya Kenya na ho Munjiru Wanjiru wo muri Kenya akora ubuvugizi ku bakora  uburara.

Joyce Amondi Ouma ati “Icyo bisaba mu kurandura SIDA mu bangavu n'abagore bato, ni abangavu ubwabo bazabishobora, mu bahe urubuga muri za gahunda zitandukanye, bahe umwanya wo gufata ibyemezo, bahe umwanya wo kwiyigaho vuba aha tuzashobora kurwanya iki cyorezo.’’

Na ho Munjiru Wanjiru yagize ati “Abakiri bato bagiye bashyirwa mu mahuriro mu buryo buhoraho, ariko se uko kubiyegereza birahagije!   Tuzi icyo dushobora gukora, niba hari ingamba zigiye gufatwa muduhe urubuga rwo gukoreramo ubuvugizi mureke kudusiga inyuma mutekereza ko turi abana bo gufatirwa ibyemezo muvuga ko mufite ubunararibonye, nimutubaze ibibazo tubabwire uko tubibona.’’

Imbogamizi zishingiye ku mutekano muke ukunze kurangwa ahanini mu bihugu bya Afurika, no kutumva ibintu kimwe ku bijyanye no kurwanya SIDA muri Afurika ni bimwe mu bigaragazwa nk'intandaro y'ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu bangavu n'abagore bato nk’uko byashimangiwe na Innocent Modisaotsile uhagarariye UNFPA muri Afurika.

Ati “Hari imbogamizi zo kutemera; haba ku bayobozi no ku miryango abantu baturukamo ko urubyiruko ruba rushyushye rushaka gukora imibonano, kandi tunafite abakiri bato batandukanye, urugero dufite abakiri bato b’abatinganyi, ndetse n'abandi bafite imyemerere itandukanye kubera ko tutemera ko urubyiruko rushyushye mu mibonano mpuzabitsina, biradukomerera rero gushyiraho ingamba zizafasha, nka UNFPA twashyizeho uburyo buhamye bwo kwigisha ibijyanye n'imibonano ariko imiryango imwe n'imwe ntabwo ibyemera kuko batekereza ko izo ngamba zizatuma abana batwarwa n'imibonano mpuzabitsina.’’

Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagaragaje ko hari icyizere ko SIDA izacika muri Afurika, maze asaba urubyiruko kuba ku isonga mu rugamba rwo kuyihashya.

Yagize ati “Ndahamagarira abantu twese hano gushyira imbaraga byimbitse mu muri gahunda zigamije kugira ibyo zihindura mu buryo burambye ku bangavu bacu n'abagore bato, ku rubyiruko ndababwira nti mwizere kandi mukore nk'abantu bafite agaciro gakomeye kuri twe, nta wundi muntu ushobora kumva imbogamzi muhura na zo nk'uko muzumva, mube ku isonga muri uru rugamba, mudufashe gushaka ibisubizo, twese uko turi hano dufite ubushobozi bwo gusiga umurage mwiza wafasha abakobwa badukurikira, icyo ni cyo duhamagarirwa uyu munsi ndetse buri munsi.”

Abari muri iyi nama kandi bagaragaje ko hakwiye kongerwa ishoramari mu burezi, no kwimakaza umuco w'amahoro muri Afurika biri mu bizafasha kurwanya SIDA mu bangavu.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama