Yanditswe Jun, 25 2022 19:09 PM | 117,447 Views
Madamu Jeannette Kagame avuga ko kimwe mu byafasha guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa, ari ukugira abayobozi bumva ko abana b'abakobwa bafite uburenganzira bungana
n'ubwa basaza babo ku burezi.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari ari kumwe n’abagore b'abakuru n'ibihugu n'aba za guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM.
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abagore b'abakuru n'ibihugu n'aba za guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM, barebeye hamwe intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu birebana n'ubugeni, kubaka ubushobozi bw'abana b'abakobwa n'iterambere ry'umugore.
Iki gikorwa cyabimburiwe no gusura ibikorwa by'ubugeni birimo iby'ubudozi bw'imyambaro n'imitako inyuranye, uduseke n'ibijyanye natwo ndetse n'ubugeni bwakoreshejwe amarangi n'ibindi bikoresho gakondo.
Hamuritswe kandi ikawa y'u Rwanda ndetse n'uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere abagore n'imiryango yabo muri rusange.
Muri iki gikorwa hasobanuwe ibirebana n'inkomoko y'ikawa, uko itunganywa mbere yo kugezwa ku isoko ndetse n'uburyo itunganywa mbere yo kunyobwa.
Abitabiriye iki gikorwa bakaba bamurikiwe uko ikawa iba imeze muri ibyo byiciro byose ndetse bagira umwanya wo kumva icyanga cy'ubwoko bugera kuri 5 bw'ikawa yo mu turere dutandukanye two mu Rwanda.
Kugeza ubu abagore basaga ibihumbi 30 bakora mu buhinzi bw'ikaba babonye isoko ryayo muri Question Coffe, aho bishyurwa mu madorari ibintu bavuga ko bimaze kubahindurira ubuzima.
Muri iki gikorwa kandi Umuryango imbuto Foundation wagaragaje intambwe imaze guterwa mu birebana n'uburezi bw'umwana w'umukobwa.
Umuyobozi w'umuryango imbuto Foundation, Sandrine Umutoni avuga ko guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobwa ari inyungu ku muryango muri rusange.
Yagize ati "Dushyigikira uburezi bw'umwana w'umukobwa kuva akiri muto, duhereye ku mbonezamikurire y'aba bato, uburezi bwabo, guhemba abahize abandi mu bizamini bya leta, ndetse no gutanga bourse zo kwiga ku bazikeneye. Icyo twabonye ni uko abo bakobwa baba barahize abandi, bashyizeho ihuriro ryabo rifasha kubera urugero abakiri bato kuri bo. Muri bo harimo ababaye aba Ministri, abakora ubucuruzi bwabo, ba rwiyemezamirimo, abadogiteri, abanyamakuru, abo bose banyuze muri gahunda yacu batanga urugero rwiza ku bakiri bato."
Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu Rwanda ndetse no mu
muryango Commonwealth muri rusange, hari abana b'abakobwa bagize amahirwe yo
kwiga kandi bakavamo abantu b'abahanga.
Avuga ko uburezi bw'umwana w'umukobwa bukwiye gukomeza gushyigikirwa.
"Nagize umugisha wo gushinga umuryango Imburo Foundation no kuwubera umuyobozi, niba twifuza gufasha umwana w'umukobwa kubona uburezi hirya no hino ku isi, amahitamo y'ubuyobozi bwacu agomba kudufasha kugera ku byo twifuza, tugomba gutora abayobozi bashyigikira icyerecyezo dufite cy'uko abakobwa n'abahungu bagira amahirwe angana yo kujya mu ishuri kandi bafashwa ku buryo bungana kugira ngo bige neza, ikindi tugomba kwemera cyadufasha gutera imbere ni uko gushora imari mu burezi bw'umwana w'umukobwa ari ugushora imari muri Commonwelth, mu bukungu bw'ibihugu n'iterambere ryabyo."
Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 20 ukora ibikorwa byawo birebana n'ubuzima, uburezi, no kubaka ubushobozi bw'urubyiruko.
Mu birebana n'uburezi uyu muryango umaze guhemba abana b'abakobwa bahize abandi mu bizamini bya Leta barenga ibihumbi 6, abandi barenga ibihumbi 8 biganjemo abakobwa bakaba barishyuriwe amashuri.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru