AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje inzira u Rwanda rwaciyemo mu guteza imbere umugore

Yanditswe Mar, 08 2021 20:54 PM | 70,272 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko abagore b’abanyarwanda bagiye bagaragaza kudatsimburwa mu bihe bikomeye binyuranye bagiye banyuramo, no muri iki gihe cya COvid 19 bakaba bakomeje kubyitwaramo neza.

Ibi yabitangaje kuri uyu munsi mpuzahanga wahariwe abagore, mu nama yateguwe n’Umuryango Motsepe Foundation,wo muri Afurika y’epfo ukora ibirebana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. 

Iyi nama ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yari  ifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’abagore mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COvid 19.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi kdi bakaba abantu b’ingenzi mu ngeri zinyuranye basabwa gukomeza gukora cyane no muri ibi bihe bya COvid 19.

Yagize ati "Abagore n’abakobwa ni bamwe mu bafite ibyago byo kwandura covid 19, bitewe n’inshingano zikomeye bafite haba mu kwita ku miryango yabo  ndetse nk’abakozi bo kwa muganga aho bakora ku ruhembe mu kurwanya icyorezo cya Covid 19."

Ingaruka z’icyorezo cya Covid 19 mu nzego zinyuranye, urugero nko mu rwego rw’uburezi, zageze cyane ku bagore ugereranije n’abagabo.

Abagore, ugereranije n’abagabo, bakozweho n’icyorezo cya Covid 19 kuko abenshi byabaye ngombwa kugabanya akazi kabo n’amahirwe bari bafite mu birebana n’ubukungu  kugira ngo bite ku nshingano zo mu miryango yabo ziyongereye.

Ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko mu Rwanda ari uburenganzira abagore bafite kandi babyaza umusaruro. 

Ati "Imibare igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abagore n’abakobwa bari bagize 80% by’abayirokotse. Bahagaze gitwari mu kuziba icyuho cyari mu buyobozi, bafatanije n’abari muri societe civil, ndetse n’abanyamategeko bashyizeho politiki  ziri mu za mbere nziza  mu kurengera abagore ku rwego rw’isi. Ntibyabaye ngombwa ko abagore bajya mu mihanda guharanira uburenganzira bwabo, ahubwo babubonye mu buryo bwiza, hakurwaho inzitizi zababangamiraga, kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza."

Umwe mu bayobozi bakuru b’Umuryango  Motsepe Foundation, Dr. Precious Moloi Motsepe yavuze ko uburinganire ntacyo bwaba buvuze mu gihe abagore n’ abagabo badahawe amahirwe angana yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rwerekana icyo igihugu gishobora kugeraho mu gihe kihaye intego yo gukuraho inzitizi zose zabangamira umugore.

Ati "Mu myaka 6 ishize, mu bihugu 153 byakorewe igenzura, World Economic Forum,harebwa uko uburinganire buhagaze,u Rwanda rwakomeje kuza mu mu bihugu 10 bya mbere ku isi byimakaza neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye."

Ibyo ngo biterwa n’Imbaraga zashyizwe mu kwita no kongerera ubushobozi  abagore n’urubyiruko, uburezi, ubuzima,ubukungu na societe civil. U Rwanda rwaje ku mwanya wa 9,mu gihe igihugu cya Afurika y’Epfo cyaje ku mwanya wa 17. 

Abitabiriye iyi nama basanga ku Isi,ubushomeri ari ikibazo gihangayikishije abagore n’abagabo, ariko kikaba umwihariko ku bagore by’umwihariko abagore b’abirabura, aho buri ku kigero cya 36%.

Mu bikwiye gukorwa ngo harimo gushyigikira abagore bashoboye kwihangira imirimo,gufasha abagore bifuza gutangira kwikorera kugera ku nguzanyo kuko abenshi usanga nta ngwate bafite.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama