Yanditswe May, 29 2022 19:52 PM | 75,566 Views
Umunyakenya Wilfred Kigan niwe wegukanye Marato Mpuzamahanga y'Amahoro ngarukamwaka yabaye kuri iki cyumweru, ni irushanwa kandi ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Kenya, Margaret Kenyatta nabo basiganwe mu gace kiri rushanwa kiswe Run for Peace cyangwa Run For Fun.
Mu byiciro bikinwa n’ababigize umwuga,
harimo Full Marathon ni ukuvuga kwiruka
ibirometero 41, mu bagabo no mu bagore imyanya 3 ikaba yihariwe na ba kabuhariwe
mu kwiruka ku maguru b'Abanyakenya, aho umudali wa zahabu wegukanywe na Wilfred
Kigan naho mu bagore utwarwa na Margerit Agai.
Bamwe mu bitabiriye iri siganwa baturutse mu bihugu byo mu karere bavuga ko bakiriwe neza kandi isiganwa rikagenda neza muri rusange.
Nuwagaba Edian wo muri Uganda yagize ati "Nk'Abagande tuza hano mu Rwanda, twakirwa neza cyane, tubona hano mu Rwanda ari nko mu rugo ni ahantu heza ho gusiganirwa rwose ubu ndumva meze neza."
Umunyarwanda, Kajuga Robert yegukanye umwanya wa Gatatu mu gusiganwa half Marathon ni ukuvuga ibirometero 21, naho muri iki kcyiciro ariko mu bagore, Musabayezu Adeline yanikiye bagenzi be.
Aba bombi bavuga ko imyiteguro myiza bagize ariyo yabafashije ariko ko baticaye ahubwo bakomeje gukaza imyitozo ngo barusheho kwegera imbere.
Muri iri siganwa kandi hakinwe ikiciro cyabatarabigize umwuga aho basiganwe ibilometero 10 mu cyiswe run for Peace, aho abasiganwa baba batagamije kurushanwa, bamwe mu bakitabiriye bahamya ko nubwo atari abanyamwuga bumva akamaro ka siporo nk'iyi.
Mu bashyitsi bitabiriye iri siganwa mpuzamahanga kandi harimo umunyabigwi w’umwongereza, Mohamed Muktar Jama Farah wamenyekanye nka Sir. Mo Farah, akaba agira inama abakinnyi basiganwa n’amaguru bakiri bato kurangwa n’umuhate.
Iri rushanwa ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 17, ryitabiriwe n’abakinnyi bagera ku bihumbi 3, barimo abaturutse mu bihugu bitandukanye biganjemo abo mu karere.
Fiston Felix Habineza
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru