Madamu Jeannette Kagame avuga ko nta mugore ukwiye gupfa abyara

AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ya ICGLR yiga ku mutekano wa Centrafrika – Soma inkuru...
  • Kwibuka27: Karongi na Nyamagabe, uturere twa mbere dufite imiryango myinshi yazimye – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame avuga ko nta mugore ukwiye gupfa abyara

Yanditswe Dec, 14 2020 08:43 AM
194,709 Views



I Kigali kuva ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru harabera inama y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abaganga ndetse n’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi FIGO mu karere ka Afrika. Mu butumwa yagejeje ku bayitabiriye, Madamu wa Perezida wa republika Jeannette Kagame yagaragaje ko nta mubyeyi wakabaye yitaba Imana atanga ubuzima.

Ni inama yabaye mu buryo bubiri butandukanye harimo ubw’imbonankubone ku bari bateraniye I Kigali mu Rwanda n’ubwifashisha ikoranabuhanga ku bari hirya no hino ku isi.

Yateguwe ku bufatanye bw’ishyirahamwe nyafurika ry’inzobere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi ndetse  n’abaganga bavura indwara z’abagore [AFOG], n’umuryango nyarwanda w’abakora bene ubwo buvuzi ari wo RSOG.

Ni inama ya mbere ibaye imbonankubone mu mateka y’umuryango FIGO [International Federation of Obstetricians and Gynaecologists]. Umuyobozi w’uyu muryango ishami ry’Afrika Dr Anne Kihara yagaragaje ko Afrika ikwiye gushora imari muri gahunda zigamije kongerera abagore ubushobozi , gukora ubushakashatsi ku buzima bw’abagore by’umwihariko no gushora imari mu bikorwa bigamije kwita ku buzima bwabo.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yemeza ko inzego zose z’ubuzima by’umwihariko abaganga zikwiye kwita ku buzima bw’ababyeyi no kugabanya ku kigero kiri heruju imfu z’ababyeyi bapfa babyara.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, nawe mu butumwa yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga yagaragaje ko hari ibikwiriye gukorwa mu kurengera ubuzima bw’umubyeyi.

FIGO ni umuryango mpuzamahanga ugamije kwita ku buzima bw’ababyeyi n’impinja  hirya no hino ku isi washinzwe mu mwaka w’1954, ukaba ari wo muryango wonyine uhuza imiryango y’abanyamwuga mu bubyaza no kwita ku buzima bw’ababyeyi haba mu bushakashatsi, gukora ubuvugizi ndetse n’ubuvuzi mu bihugu 132 hira no hino ku isi.


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED