AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame arasaba abantu guharanira imikurire myiza y’abana bato

Yanditswe Jun, 16 2017 14:16 PM | 4,709 Views



Kuri uyu wa gatanu,Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo gusoza amasomo ku banyeshuli bagera kuri 41 bize ibijyanye no kwita ku burezi bwihariye bw’abana bato,mu ishuri rya Premier ECDE teachers college. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hagikenewe imbaraga mu kumenyekanisha gahunda y' uburezi bw' abana b' incuke kuko umwana wigishijwe neza kare,agira ahazaza heza.

Ni ku nshuro ya mbere iri shuli rifite icyicaro cyaryo mu Karere ka Gasabo hano mu mujyi wa Kigali ritanze impamyabumenyi ku banyeshuli baryizemo. Abanyeshuri 41 nibo bahawe impamyabumenyi ku rwego rwa Diploma abandi ku rwego rwa certificate.


Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bagomba guharanira imikurire myiza y' abana bato no kubarinda icyabahungabanya cyose,bityo ngo gahunda y' uburezi bw' abana b' incuke igomba gukomeza gushyirwamo imbaraga, avuga kandi ko umwana witaweho kare bimugirira akamaro kanini mu mikurire ye.


“Dushyigikire ireme ry'uburezi kuva abana bakiri bato kandi twibutsa Abanyarwanda bose intego twihaye igira iti 'Wite ku mwana wese nk'uwawe', Nifuzaga kwibutsa uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abana mbere y'uko binjira mu ishuli kuko aricyo cyiciro cy'ingenzi abandi bashingiraho.”-Madamu Kagame

Ku ruhande rw' ubuyobozi bw' iri shuri bwo buvuga ko amasomo abanyeshuri bahawe yabateguriye kuba abarimu b' umwuga mu mashuri y' incuke.

Abanyeshuli barangije amasomo nabo bavuga ko biteguye gutanga uburezi bufite ireme ku bana b' incuke bazaba bigisha. Ministeri y' uburezi yo ivuga ko abanyeshuri biga ibijyanye n' uburezi bw' incuke,ari igisubizo ku kibazo cyari gihari cy' abarimu bafite ybushobozi n' ubumenyi bwihariye mu kwita ku burezi bw' abana b' incuke.Imibare igaragaza ko amashuri y' incuke mu Rwanda yavuye ku 1870 mu mwaka w' 2012,akagera ku 2757 mu mwaka wa 2016.Mu Rwanda kandi ECDs zagiye zubakwa ku bufatanye bwa Unicef n' imbuto Foundation zimaze kurererwamo abana bagera ku 6067. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #