AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame: Kurandura kanseri y’inkondo y’umura birashoboka

Yanditswe Dec, 03 2019 11:47 AM | 9,222 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko gukumira kanseri y'inkondo y'umura ari ibintu bishoboka,kwisuzumisha hakiri kare ngo bizafasha kwirinda impfu ziterwa n'iyi ndwara.

Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabivugiye mu nama igamije gukumira kanseri y’inkondo y’umura.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’abadamu b’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama mpuzamahanga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bahuriye mu nama igamije gukumira kanseri y’inkondo y’umura.

Iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni ubwoko bwa kanseri bufata inkondo y’umura, kimwe mu bice bigize nyababyeyi, bukaza ku mwanya wa mbere muri kanseri zifara abagore mu Rwanda.

Umwe mu babyeyi barwaye kanseri y'inkondo y'umura akaza kuyikira yavuze ko ubuvuzi bufite ireme yahawe no kuba yarabimenye hakiri kare ari byo bwatumye ayikira.

Ati '' Nta mihango nari nkijyamo bitewe n'uko nacuze, nagiye kubona mbona akenda k'imbere karanduye, biranyobera, nagiye ku kigo nderabuzima bampa transfert yo kujya CHUK, ngezeyo bansuzumye basanga mfite kanseri. Icyo gihe byarangoye kubyakira, nyuma nabonye abaganga banyitaho baramvura none ubu narakize.Ndashishikariza ababyeyi kwipimisha kanseri, bakayipimisha hakiri kare.''

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe mu ndwara zibangamira ubuzima bw’abagore, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda yihariye yo gukumira iyi ndwara no kuvura abahuye na yo.

Ati ''Iyi gahunda nshya ijyanye no kurwanya kanseri izafasha abagore basaga ibihumbi 70  bafite hagati y' imyaka 30 n' imyaka 49 y'amavuko  gusuzumwa kanseri y'inkondo y'umura. Hazarebwa niba badafite virusi itera kanseri y'inkondo y'umura, bavurwe n'ibishobora kuba intandaro yo kurwara iyo kanseri. Abagore bafite virusi itera SIDA baba bafite ibyago byikubye inshuro 10 byo kurwara kanseri y'inkondo y'umura, murumva ko ari indwara ihangayikishije abagore barimo abafite virusi itera SIDA.''

Iyi gahunda izakorwa mu gihe cy'imyaka 2 n'igice, ku ikubitiro izakorerwa mu turere 5 muri 30 tugize Igihugu.

Madamu Jeannette Kagame yahamagariye kandi inzego zinyuranye guhuza ingufu mu gukumira kanseri y'inkondo y'umura.

Ati ''Tugomba kuzirikana ko kanseri zisuzumwa abaganga bagasanga zigeze kure, biterwa no kubura amakuru ahagije cyangwa kutamenya uburyo bwo gukumira. Ntituzahwema kubivuga, guhashya kanseri y'inkondo y'umura ni ibintu bishoboka, kubigeraho bisaba kugirana ubufatanye bukomeye ku rwego rw' isi, ni yo mpamvu  mbahamagarira gushaka ubushobozi no gushyiraho inzego zihamye zadufasha kugera ku ntego dufite.''

Umuyobozi wa UNITAID, Marisol Touraine we yagaragaje ko kurwanya kanseri y’ inkondo y’umura byafasha mu kurengera ubuzima bw’abagore.

Ati ''Imibare igaragaza ko kw’isi buri mwaka abagore ibihumbi 500 bandura iyi kanseri na ho abagore ibihumbi 300 bagahitanwa na yo. Abenshi muri abo bapfa ni abo mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere. Ni ikibazo gikomeye tugomba guhagurukira, tukagishakira umuti. Ikindi tugomba gushyira ingufu mu kubonera imiti abamaze kurwara.''

Imibare ya OMS igaragaza ko mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura iri kuri 31,9 ku bagore ibihumbi 10. Ni mu gihe impfu zayo zo ziri kuri 24,1 ku bagore ibihumbi 10 bivuze impfu  921.

Dr Joel Mubiligi, uhagarariye umuryango Inshuti mu Buzima (Partners in Health) ufatanya n' u Rwanda mu bijyanye no kuvura kanseri, avuga ko hakwiye gushyirwa ingufu mu kuyikumira bitewe n'uburyo imibare y'abarwayi bayo igenda izamuka.

Ati ''Mu mwaka w' 2012 ubwo twatangiraga kuvura kanseri y'inkondo y'umura, muri uwo mwaka wa mbere twabonye abarwayi ba kanseri y'inkondo y'umura 62, mu mwaka wakurikiyeho, imibare yikubye 2 tubona abantu 114, mu myaka 2 ishize buri mwaka tubona abarenga 200 bashya bafite iyi kanseri. Iyi mibare yose ni abantu bizana nta gikorwa cy'isuzuma rusange kiba cyabayeho, abarenga 50% batugeraho uburwayi bwabo bugeze kure.''

Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko mu mwaka ushize wa 2018 hagaragagaye abantu bashya barwaye kanseri y’inkondo y’umura 362.

Kuva muri 2011 u Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira abangavu iyi ndwara. Muri iyi gahunda u Rwanda ruri kuri 93% by’abangavu bakingiwe iyi kanseri y’inkondo y’umura.

Mu iyi ndwara yiganje mu bagore bafite hejuru y’imyaka 45 y’amavuko. Nyuma yo kwandura virusi yayo  izwi nka HPV Virus, kuva amaraso cyane mu gihe kitari icy’imihango no kujya mu mihango nyuma yo gucura ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza kanseri y’inkondo y’umura.

Ishimi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko ubu bwoko bwa kanseri buza ku mwanya wa 4 ku isi mu ndwara zibangamiye abagore kandi zibica, ikaza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu ndwara zibangamiye abantu benshi zishobora kwirindwa.



Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage