Yanditswe Oct, 31 2020 21:34 PM | 66,447 Views
Ihuriro ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwararumuri ryaranzwe n'ibiganiro ku bumwe bw'abanyarwanda byari bifite insanganyamatsiko igira iti: "Ndi umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy'ukubaho kwacu."
Muri ibi biganiro, Umunyamateka Seanateri Dr. Emmanuel HAVUGIMANA yagaragaje ko inkomoko y'amateka mabi y'ivangura na jenoside yakorewe abatutsi ari ubukoloni bwazanye amacakubiri kuko mbere yabwo amateka agaragaza ko nta na rimwe higeze haba ubushyamirane bw'amoko cg ngo ubwoko bumwe butsembe ubundi.
Perezida wa SENA Dr. IYAMUREMYE Augustin nawe avuga ko mu bibangamiye inzira y'ubumwe n'ubwiyunge kugeza ubu, harimo n'ibisigisigi by'amateka y'ubukoloni.
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ivuga ko umuryango ufite uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo by'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya jenoside ari nayo mpamvu hari rumwe mu rubyiruko usanga rwaramunzwe nabyo.
"Ndi Umunyarwanda" ngo ni umwanya wo kwibutsa umunyarwanda wese uruhare ashinzwe mu gushimangira no gusigasira ibimaze kugerwaho no kwiteza imbere nk’Abanyarwanda, barebera hamwe ahari inzitizi bakazishakira umuti.
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME akaba n'Umuyobozi w'ihuriro Unity Club Intwararumuri asaba abakuze kuzibukira iyo mitekerereze isubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu bumwe bw'abanyarwanda. Ahamagarira kandi urubyiruko kwanga ikibi cyose n'ubwo cyaba cyivugwa n'umuntu mukuru.
Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, iri huriro rya 13 ryanakurikiranywe n’abanyarwanda bari hirya no hino kw’isi, aho bahuriye kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.
Ihuriro "Unity Club-Intwararumuri" rifite intego yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda. Rigizwe n'abayobozi bari muri guverinoma n'abayihozemo ndetse n'abo bashakanye, rikaba ryaravutse mu mwaka wa 1996 ku gitekerezo cya Madame wa perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME.
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
2 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru