AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Madame Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri UGHE

Yanditswe Aug, 11 2019 21:49 PM | 5,650 Views



Kaminuza y’ubuvuzi bukomatanyije iherereye i Butaro mu Karere ka Burera yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 46 bavuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kwita ku buzima bw’abatuye isi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko Perezida wa Repubulika yari ahagarariye muri ibi birori yifuza ko kaminuza zigisha iby’ubuzima zasohora abanyeshuri bafasha abatuye isi gukemura ibibazo by’ubuzima bafite.

Uyu muhango witabiriwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame wamurikiwe ahantu hatandukanye hafasha aba banyeshuri kwiga neza. Harimo laboratwari, aho barara, aho bigira n’aho bakorera amasomo y’ubumenyingiro.

Icyiciro cya gatatu kirangijemo abanyeshuri 22 bize imyaka ibiri biga bataha mu gihe icyiciro cya kane kirangijemo abanyeshuri 24 bo bamaze umwaka umwe bigira muri Kaminuza ya Butaro babayo.

Bose hamwe uko ari 46 barimo Abanyarwanda 26 n’abanyamahanga 20 bahawe impamyabumenyi yo mu rwego Masters of Sciences in Global Health Delivery. 

Bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko bahakuye ubumenyi bugiye kubafasha gutanga umusanzu wabo mu kwita ku buzima bw’abantu.

Iyi Kaminuza Mpuzamahanga yatangiye mu mwaka wa 2015 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango Inshuti mu Buzima(Partners in Health). 

Uhagarariye uyu muryango ku isi Dr.Paul FARMER n’abandi bagize ubuyobozi bw’uyu muryango bavuga ko iki ari igikorwa cyagezweho k’ubushake bwa Leta y’u Rwanda mu kwita ku mibereho y’Abanyarwanda bahamya ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Diane Gashumba wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame muri uyu muhango avuga ko Perezida wa Repubulika yifuza ko Kaminuza y’u Rwanda n’iyi ya Butaro zafatanya mu kwigisha abanyeshuri basubiza ibibazo by’ubuzima isi ihanganye na byo.

Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubuvuzi bukomatanyije ya Butaro, University of Global Health Equity, Dr.Agnes Binagwaho avuga ko ubumenyi baha abanyeshuri babo butuma bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubuzima bw’abaturage.

Aba banyeshuri baturutse mu bihugu 11 byo hirya no hino ku isi bakaba bahabwaga amasomo atandukanye arimo ay’ubuganga, ay’ubuforomo, ay’ubushakashatsi, ubuvuzi rusange n’abakora poilitiki zigamije kuzana impinduka mu by’ubuzima.

UWIMANA  Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura