Yanditswe Jun, 17 2019 08:38 AM | 3,929 Views
Muri iri siganwa, Madame Jeannette KAGAME yifatanyije n'abasiganwe mu cyiciro cy'abatarabigize umwuga, (run for peace), bakoze urugendo rwa kilometero zisaga 10, bakaba bahagurukiraga kuri stade Amahoro I Remera barekeza Kimihurura hafi n'ibiro bya Minisitiri w'intebe banyuze Ku Gishushu bagasoreza kuri Stade Amahoro nanone.
Ibi birori byanasusurukijwe n'umurishyo w'ingoma mu guhaguruka no gusoza, ku babyitabiriye, akanyamuneza kari kose.
Mu byishimo byinshi yagize ati "Ndishimye cyane kandi
nshimiye Imana! Ubushize nashatse kuza manager aranga kuko nari ndi mu
biruhuko, ubu rero narabisabye ndamubwira nti ndashaka kujya mu Rwanda arambwira
ati ntakibazo jyayo ugerageze, maze nanjye ndaza"!
Muri full Marathon, ni ukuvuga kilometero 42, umunya-Uganda PHILIP Kaplimo niwe wegukanye umudari wa zahabu, aho yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 20 n'amasegonda 21, akurikirwa n'abanya-kenya.
Muri rusange, isiganwa ry'uyu munsi ntiryahiriye abanyarwanda nko mu myaka 2 ishize, kuko nko mu bahungu, Muhitira Felicien yaje ku mwanya wa kane, mu gihe muri full Marathon, umunyarwanda waje hafi ari HABAKURAMA Frederick waje ku mwanya wa 12.
Kuri Muhitira uzwi ku kabyiniriro ka Magare, ngo imyiteguro idahagije niyo ntandaro yo kutitwara neza ku banyarwanda.
Minisitiri wa siporo n'umuco NYIRASAFARI Esperance, yijeje aba bakinnyi ko ubutaha bazahabwa ibyangombwa byose kugirango bitware neza.
Minisitiri NYIRASAFARI yagaragaje kandi ko nubwo nka minisiteri bishimira uko iri siganwa ryagenze, ngo intego ni ukurinoza kurushaho rikagera ku rwego rwisumbuye mu myaka iri imbere.
Isiganwa mpuzamahanga Kigali International Peace Marathon ryatangiye muri 2004, nk'imwe mu nzira yo gusana imitima no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge binyuze mu mikino.
Irushanwa ry'uyu mwaka, ribaye ku nshuro ya 15, aho ryitabiriwe n'abakabakaba ibihumbi 4 bo mu bihugu 55 byo hirya no hino ku Isi.
Inkuru ya DIVIN UWAYO
Rayon Sports yiyongereye ku makipe nka Police FC, Etincelles FC, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Intare F ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru
Ibihumbi byitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali International Pe ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru