Yanditswe May, 08 2019 06:34 AM | 7,610 Views
Mu karere ka
Rubavu hateraniye inama mpuzamahanga y'iminsi itatu ihuje impuguke mubya
Gisirikare ziturutse mu karere kagize ibiyaga bigari; iyi nama yatangiye kuri
uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2019.
Izi mpuguke zirigira hamwe uko umutekano warushaho kubungabungwa no kwitabwaho mu bihugu bigize uyu muryango wa CIRGL, ugizwe n'ibihugu 12 aribyo Angola, Burundi, Congo Brazzaville, DRC, Centre Africa Rep, Kenya, Tanzania, Rwanda, South Sudan, Sudan, Uganda, Zambia.
Ukuriye akanama kagize urwego ngenzuramipaka (MCVE) ka CIRGL Colonel Leon Mahoungou avuga ko icyo baharanira muri uyu muryango ari ugukomeza kubanisha neza ibihugu ndetse no gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w'abaturage muri bimwe muri ibi bihugu.
Bamwe mu baturage baturiye ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari bo bagaragaza ko babona ikibazo cy'umutekano muke gikomeje kumvikana muri bimwe mu bihugu bigize aka karere gikomeje gukoma mu nkokora iterambere rusange ry'ako.
N'ikibazo, izi zisanga inzego zose zagombye gutahiriza umugozi umwe mu kwimakaza ineza y'umuturage ndetse no kurushaho kubanisha ibihugu b'igize uyu muryango.
Colonel Leon Mahoungou, ukuriye akanama kagize urwego ngenzuramipika MCVE k'uyu muryango uhuje ibihugu bihuriye mu karere k'ibiyaga bigari, asanga aka kanama kagombye kongorerwa ubushobozi kugira ngo karusheho kuzuza ishingano zako.
Uhagarariye ingabo za Lonu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo,muri iyi nama Bruno Danat yatangaje ko u rwego rwo kunganira amahoro, Monusco yiteguye gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro muri aka gace
Inkuru ya Sabune Olivier
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru