Yanditswe Jun, 11 2021 12:22 PM | 96,753 Views
Kuri uyu wa
Gatanu, MTN Rwanda yahaye inkunga ya Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda
Minisiteri y’Uburezi, iyi nkunga ikazafasha
muri gahunda zo guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro.
Aya mafaranga yatanzwe biciye mu muryango wayo MTN Foundation, yagenewe kubaka Laboratwari z'amashuri 10 yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro hirya no hino mu gihugu.
Buri shuri rizahabwa mudasobwa 20 n'ibindi bikoresho bigendana nazo.
Umuyobozi mukuru wa Mtn Rwanda Mitwa Ng'ambi, avuga ko gutera inkunga urwego rw'uburezi by'umwihariko amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro, biri mu by'ibanze iki kigo cy'itumanaho kigiye kujya kibandaho.
Yagize ati “Mu myaka 10 ishize twafashaga abanyeshuri ba Kaminuza mu bufatanye na Imbuto Foundation aho buri mwaka twafashaga abanyeshuri 100, muri uyu mwaka baragera ku 150 muri bo 45 ni abiga imyuga n'ubumenyi ngiro, urabibona ko mu bihe bishize ibikorwa byacu by'ibindaga ku burezi.”
“Muri uyu mwaka mu bufatanye bwa Minisiteri y'Uburezi na Leta y'u Rwanda mu guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro ni ingenzi, cyane cyane kwibanda kuri uru rwego, niyo mpamvu dushaka gufasha aya mashuri 10 yo hirya no hino mu gihugu kugirango agire za mudasobwa, mu bihe biri imbere muzakomeza kubona ibikorwa byinshi by'ubufatanye no gutera inkunga nyuma y'uru rwego rw'imyuga n'ubumenyi ngiro.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, Irere Claudette avuga ko iyi nkunga ya MTN ije ari igisubizo mu kongera ireme ry'uburezi butangirwa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru