MORARI BAPU YASUYE U RWANDA

MORARI BAPU YASUYE U RWANDA

Yanditswe April, 20 2019 at 12:29 PM | 4420 Views



Kuri uyu wa Gatandatu umunyemari  umwanditsi akaba n’umuvugabutumwa w’idini rya Hindu wo mu gihugu cy'ubuhinde Morari Bapu n'itsinda ayoboye ayoboye basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali asobanurirwa uko jenoside yateguwe n'uko yashyizwe mu bikorwa.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva rusange zishyinguwemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso.


Mu bindi Morari Bapu akigera ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali yeretswe anasobanurirwa harimo filimi ikubiyemo ubuhamya bw'abarokotse jenoside bagarukaga kukuntu ababyeyi n'abavandimwe babo bishwe urw'agashinyaguro.

Nyuma yo gusura uru rwibutso Morari Bapu Yatangaje ko yababajwe n'ibyo yabonye asabira imigisha imiryango y'ababuze abao muri jenoside n'igihugu cy'u Rwanda

Uyu Morari Bapu ari mu gihugu cy'u Rwanda kuva ku munsi w'ejo.




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

PEREZIDA KAGAME YAKIRIYE ABAYOBOKE B'IDINI RY'ABAHINDU MU RWANDA