Yanditswe May, 22 2022 20:16 PM | 72,036 Views
Minisiteri
y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, irasaba abanyarwanda
cyane cyane abakozi kurangwa n’umurimo
unoze kandi udashingiye ku ivangura
iryariryo ryose, no kurangwa n’ubunyangamugayo mu byo bakora byose.
Gukora umurimo ukawunoza kandi ukarangwa n'ubunyangamugayo, ukarenga kwireba ubwabwe nibyo Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo asanga bikwiye kuba ishingano za buri wese.
"Twese nk'Abanyarwanda intego yacu igomba kuba kugirira abanyarwanda bose akamaro muri rusange tukirinda gukora twirebaho gusa ahubwo tugakora tureba abanyarwanda bose muri rusange."
Hari bamwe mu baturage basanga nubwo gukora no kunoza ibyo ukora by'umvikana nk'inzira yihuta igana ku iterambere, hari ahakwiye gushyirwa imbaraga.
Kugira ngo akazi ukora kanoge icya mbere ni ugutanga services nziza, mubyo ukora ugakoresha ukuri kugirango nabakugana bamenye ko bakorana numuntu w' umunyakuri.
MINUBUMWE ijya inama yuko kunoza ibyo ukora bigomba kujyanishwa n'umurimo utagira uwo uheza kuko aribyo biteza imbere uwawukoze n'igihugu muri rusange, nkuko byasobanuwe na Clarisse Munezero umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri.
"Kunoza umurimo ni ugukora wa murimo udashingiye ku ivangura iryariryo ryose, niba utanga serivise ukayitanga neza ku bantu bose, udashingiye ku kuvuga ngo uyu ndamuzi, hari ibyo duhuriyeho runaka."
Iyi minisiteri kandi isaba abari mu mirimo ubu haba abakorera leta n'abikorera cyangwa abakorera abandi, bagomba kurangwa na zimwe muri kirazira.
Ivuga ko iri hari gutegurwa uko muri buri rwego rw’umurimo haba muri leta n'abikorera hashyirwaho urubuga rwo kuganira ku bakozi mu buryo buhoraho hagamijwe gufasha abakozi kurushaho kunga ubumwe no kugira gahunda ya ndi umunyarwanda iyabo.
Fiston Felix Habineza
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru