Yanditswe Jan, 25 2018 19:11 PM | 8,870 Views
Ministiri wa siporo
n'umuco Uwacu Julienne aratangaza ko ibikorwa byiza n'ishyaka ryo gukorera
igihugu bigenda bigaragara mu Banyarwanda b'ingeri zitandukanye byerekana ko
umuco w'ubutwari ugenda itera intambwe nini. Ibi ngo biterwa n'ingamba zagiye
zifatwa n'ubuyobozi mu kumvisha abaturage isano bafitanye n'igihugu.
Abaturage mu byiciro
bitandukanye, abakuze n'urubyiruko bemeza ko mu mikorere n'imyitwarire
y'Abanyarwanda bo muri iki gihe hari ibigenda bigaragaza ko umuco w'ubutwari
ugenda urushaho kwiyubaka, bagahamya ko uko kwiyubaka gushingiye ku ntwari z'u
Rwanda n'ubuyobozi bw'igihugu.
Mu kiganiro kigamije kugaragaza imyiteguro yo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w'intwari uba ku itariki ya 01 Gashyantare, Ministiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne yasobanuye ko ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w'intwari, ubaye ku nshuro ya 24 bigenda bitanga umusaruro. Ibi bigaragarira mu bikorwa by'abantu b'ingeri zitandukanye byerekena ko umuco w'ubutwari ugenda utera intambwe nziza bishingiye ku ngamba Leta yagiye ifata.Yagize ati, ''ingamba zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye zatumye Abanyarwanda bumva ku buryo burushijeho isano bafitanye ku gihugu cyabo. Nko kumva ko iki gihugu kiriho kubera Abanyarwanda kandi nta Munyarwanda uruta undi, bafite uburenganzira n'inshingano bingana iyo bigeze mu kubarengera barengerwa kimwe, iyo bigeze mu guhana abanyuranyije n'amategeko bahanwa kimwe, ibyo urabibona.Hari aho tumaze kugera hashimishije''
Kwizighiza umunsi w'intwari bizabanzirizwa n'icyumweru cyahariwe kuzirikana intwari z'igihugu cyatangiye kuri uyu wa 3. Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ukuriye urwego rushinzwe intwari z'igihugu, imidari n'impeta by'ishimwe we asobanura ko ari icyumweru kizarangwa n'ibiganiro mu nzego zitandukanye, bikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwimakaza umuco w'ubutwari.
Hazanaba imikino n'amarushanwa ndetse n'ibiganiro mu bitangazamakuru binyuranye, ariko umunsi nyir'izina uzizihirizwe mu nzego z'ibanze zegereye abaturage.
Ababyeyi n’abarezi barasabwa gutoza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk'imwe mu n ...
Sep 09, 2019
Soma inkuru
Rayon Sports yiyongereye ku makipe nka Police FC, Etincelles FC, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Intare F ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru
Ibihumbi byitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali International Pe ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru
Kuri iki cyumweru Madame Jeannette KAGAME yifatanyije n'ibihumbi by'abitabiriye isiganwa m ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru
Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, batangiye kuzigendamo basoma ibitab ...
Feb 06, 2018
Soma inkuru
Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne, arizeza ko gahunda y'intore mu biruhuko igihe ...
Jan 13, 2018
Soma inkuru