AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINISITIRI W'UBUTABERA YASUYE GEREZA YA RUBAVU

Yanditswe May, 14 2019 13:58 PM | 6,337 Views



Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye yagiriye urugendo mu Karere ka Rubavu, aho yasuye imfungwa n'abagororwa ba Gereza ya Rubavu basuzumira hamwe bimwe mu bibazo baba bafite.

Minisitiri Busingye yakanguriye abagororwa kwitwara neza no mu gihe barangije igihano basubira mu miryango yabo abasaba kujya babana neza n’abo basanze ndetse birinda ibyaha by'isubiracyaha.

Minisitiri Busingye yagize ati “Turashaka ko usohoka muri gereza ufite umwuga ushoboye gukora, ufite impinduka; hari icyo ushoboye gukora cyiza n'amaboko yawe.”

Yongeyeho ati "Dufite gahunda ko uzajya asohoka muri Gereza atazagarukamo. Ibi byose bizakunda habayeho ubufatanye bwanyu."

Ati "Urubyiruko muri hano muri Gereza ya Rubavu, mwige gukoresha neza igihe cyanyu muzasohokemo mufite icyo mwahigiye kizabafasha kubaho mudasubiye mu byaha"

Muri uru ruzinduko, Minisitiri yunguranye ibitekerezo n’abayobozi ba Gereza ndetse anagirana ibiganiro binyuranye n’imfungwa n’abagororwa bahagororerwa.

Ni uruzinduko rwanitabiriwe na Jenny Ohlsson - Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda ndetse n’Abayobozi banyuranye b’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS)


Inkuru irambuye irabageraho mu makuru ya saa mbiri z’umugoroba (20h00)




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama