AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINISITIRI W'IMARI YAMURIKIYE INTEKO INYANDIKO Y'INGENGO Y'IMARI

Yanditswe May, 01 2019 11:23 AM | 7,417 Views



Minisitiri w'Imari n'igenamigambi yamurikiye inteko ishinga amategeko inyandiko  y'ingengo y'imari ya 2019/2020 n'imibare y'ikigerernyo y'igihe giciriritse  kugeza muri 2022, aho ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka 2019/2020 yiyongereho miliyari zisaga 290 kandi amafranga aturuka imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zizishyurwa agera kuri 85.8% by’ingengo y’imari yose.

Imibare y'agateganyo irerekana ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka kuri 7.8% muri 2019 buvuye kuri 8.6% muri 2018 mbere y'uko umuvuduko wabwo ugera kuri 8.1% muri 2020 na 8.2% muri 2021.

Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri ruziyongeraho 16% kuko ruzava kuri 2% rukagera kuri 18.1%. mu gihe urwego rw'ubuhinzi ruzava kuri 6% muri 2018 rukagera kuri 5.5% muri 2019 ahagararagara igabanuka rikomeye ry'ibyoherezwa mu mahanga bizava kuri 10% muri 2018 bikagera kuri 5.8%  muri 2019.

Biteganyijwe ko urwego rw'inganda ruziyongera ku muvuduko wa 11% muri 2019 ruvuye kuri 10% muri 2018 mu gihe urwego rwa Serivisi rwo ruzazamuka mu muvuduko wa 8.% muri 2019 ruvuye kuri 9.% muri 2018.

Abagize inteko ishinga amategeko bashimye aho igihugu kigeze gishaka ibisubizo aho kubitekereza mu baterankunga, banasaba ko hari ibitekerezo banatanga bimwe mu bitekerezo byakongerwa muri uyu  mushinga w’ingengo y’imari.

Nyuma y’uko inteko ishinga amategeko imitwe yombi imurikiwe iyi mbanzirizamushinga, uzashyikirizwa komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu mu mitwe yombi, iyisesengure, zitandukanye zigenerwa ingengo y’imari na leta zigomba kuyitangaho ibitekerezo mbere y’uko itorwa igahinduka itegeko mu kwezi kwa 6 ikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa 7.

Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura