AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINISITIRI RWANYINDO ARIZEZA KO HAZAKOMEZA GUHANGWA IMIRIMO MISHYA

Yanditswe May, 02 2019 06:33 AM | 5,355 Views




Ministeri y'abakozi ba leta n'umurimo iratangaza ko muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7 hazakomeza guhangwa imirimo myinshi mu nzego zitandukanye ariko byose bigakorwa mu buryo buteye imbere. 

Ibi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kairangwa Fanfan ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo aho kurwego rw’iguhugu wizihirijwe mukarere ka Nyagatare.

Mukwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, ku ikubitiro Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo n’abandi bayobozi basuye  ibikorwa by’inganda zitandukanye zikorera mu karere ka Nyagatare zirimo uruganda rutunganya umuceri rufite ubushobozi bwo gutunganya  toni 5 ku isaha,  uruganda rwa makaro n’uruganda Inyange rwakira rukanatunganya amata.  


Bijyanye  n’insanganya matsiko y'uyumwaka igira iti Umurimo unoze umusemburo w'iterambere rirambye,Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan  yagaragarijwe imikorere y'izo nganda n’uruhare rwazo mukunoza umurimo no guteza imbere umukozi, akaba avuga ko mukuzisura ikigamijwe  ari ukugaragaza imurimo unoze kandi ugirira umuturage akamaro

Bamwe mu bihangiye akazi bavuga ko binyuze mu bukanguramba bugamije  kunoza umurimo biteguye kunoza ibyo bakora bakoresha ikoranabunga rizabasha gukora ibintu byinshi mu gihe gito hagamijwe guhaza isoko, guhanga indi mirimo mishya no gutanga akazi ku bantu beshi.


Muri gahunda nshya  ya Guverinoma y’imyaka irindwi  Minisitiri  Rwanyindo  avuga ko mu Rwanda biteganyijwe ko hazahangwa imirimo myishi  imwe muriyo ikazashingira kubuhinzi n’ubworozi bukorwa muburyo bwa kijyambere, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,  imirimo ishingiye kugutanga serivisi n’iyindi.

Kuba uyu munsi w’umurimo wanizihirijwe mukarere ka Nyagatare, ngo ni uko muri gahunda ya Leta ari uko hateganywa gukomeza guhanga imirimo myinshi ishingiye kubuhinzi n’ubworozi kandi aka karere ka Nyagatare kakaba gafite ayo mahirwe yaho iyi mirimo yakorerwa kubera imiterere yako.

Kuri uyu munsi w’umurimo  kandi waranzwe no gutanga ibihembo ku  bakoze ibikorwa byindashyikirwa bigamije guteza imbere umurimo unoze no kwihangira imirimo, hanizihizwa  isabukuru y’imyaka 100 umuryango mpuzamahanga w’umurimo umaze uteza imbere umurimo.


Uyu munsi  mpuzamahanga w'umurimo wemejwe n'umuryango mpuzamahanga  mu mwaka w'1889 mu nama  yambere yabereye I Paris  mugihugu cy’Ubufaransa.

Ngoga Julius / Nyagatare



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage