AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

MINISANTE yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya i Goma kubera icyorezo cya ebola

Yanditswe Jul, 15 2019 11:43 AM | 8,100 Views




Mu masaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba n'abandi bayobozi bari bamuherekeje, basuye imipaka ibiri yo mu Karere ka Rubavu ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho barebye uko bapima ibimenyetso by'icyorezo cya Ebola.

Ni nyuma y'aho Minisiteri y'Ubuzima ya DRC ivuze ko hari umuntu wagaragaweho ibimenyetso by'iki cyorezo kigaragariye mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n'Umujyi wa Rubavu mu Rwanda.

Dr Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya mu Mujyi wa Goma, nyuma ya ho hagaragaye umuntu urwaye Ebola, akemeza ko u Rwanda rutari bufunge umupaka ,uhubwo ko n'abambutse bakajyayo bagomba kwitwararika banoza isuku cyane cyane bakaraba intoki kugira ngo birinde. 

Ibi bije nyuma y'aho muri Kamena uyu mwaka, ubwo Leta ya Uganda yatangazaga ko iki cyorezo cyageze ku butaka bwacyo, MINISANTE abaturage kwirinda gukora ingendo ahagaragaye Ebola, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe  amazi meza n’ isabune no gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare.

U Rwanda rumaze igihe rwarashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda no kurwanya Ebola, ibintu bigaragaza ikizere gikomeye ko igihugu cyiteguye guhashya iyi ndwara iramutse igeze mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama