AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINISANTE na Polisi baramara impungenge abaturage bibaza ko abatwara amakamyo bakwirakwiza COVID19

Yanditswe Jul, 08 2021 18:40 PM | 3,398 Views



Minisiteri y’ubuzima na Polisi  y’igihugu baramara impungenge abaturage bibaza niba abatwara amakamyo yinjira mu gihugu batabazanira icyorezo cya COVID-19.

Izi nzego zemeza ko abo bashoferi bakurikiranwa cyane nyuma yo gupimirwa ku mipaka binjiriraho kugeza basohotse mu gihugu.

Hirya no hino ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu hagaragara urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye ibicuruzwa binyuranye bizanywe mu Rwanda cyangwa byambukiranya igihugu bijya mu bihugu by’ibituranyi.

Hari bamwe mu baturage bafitiye impungenge abo bashoferi bibaza uburyo bakurikiranwa kugira ngo batagira uruhare mu gukwirakwiza Covid19.

Umuyobozi Mukuru mu ishyirahamwe ry’abatumiza ibikomoka kuri peterole Dr. Joseph Akumuntu avuga ko aba bashoferi binjira bapimwe ndetse abagaragaweho ubwandu bakitabwaho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abashoferi binjira mu gihugu batwaye ayo makamyo bakurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel avuga ko nyuma yo gupima abatwara amakamyo bacyinjira ku mipaka, hari n’utwuma dushyirwa ku modoka zabo twerekana aho igiye hose tuzwi nka GPS, ku buryo uyitwaye adashobora guhagarara no kujya aho abonye hose.

Umupaka wa Rusumo wonyine winjiriraho amakamyo angana na 99% y’azana n’anyuza ibicuruzwa mu Rwanda. Ku munsi haca amakamyo abarizwa hagati ya 350 na 450.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama