Yanditswe Jul, 08 2021 18:40 PM | 3,398 Views
Minisiteri
y’ubuzima na Polisi y’igihugu baramara
impungenge abaturage bibaza niba abatwara amakamyo yinjira mu gihugu
batabazanira icyorezo cya COVID-19.
Izi nzego zemeza ko abo bashoferi bakurikiranwa cyane nyuma yo gupimirwa ku mipaka binjiriraho kugeza basohotse mu gihugu.
Hirya no hino ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu hagaragara urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye ibicuruzwa binyuranye bizanywe mu Rwanda cyangwa byambukiranya igihugu bijya mu bihugu by’ibituranyi.
Hari bamwe mu baturage bafitiye impungenge abo bashoferi bibaza uburyo bakurikiranwa kugira ngo batagira uruhare mu gukwirakwiza Covid19.
Umuyobozi Mukuru mu ishyirahamwe ry’abatumiza ibikomoka kuri peterole Dr. Joseph Akumuntu avuga ko aba bashoferi binjira bapimwe ndetse abagaragaweho ubwandu bakitabwaho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abashoferi binjira mu gihugu batwaye ayo makamyo bakurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel avuga ko nyuma yo gupima abatwara amakamyo bacyinjira ku mipaka, hari n’utwuma dushyirwa ku modoka zabo twerekana aho igiye hose tuzwi nka GPS, ku buryo uyitwaye adashobora guhagarara no kujya aho abonye hose.
Umupaka wa Rusumo wonyine winjiriraho amakamyo angana na 99% y’azana n’anyuza ibicuruzwa mu Rwanda. Ku munsi haca amakamyo abarizwa hagati ya 350 na 450.
Bosco KWIZERA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru