Yanditswe Jul, 27 2022 11:20 AM | 57,609 Views
Ku wa Kabiri
Minisiteri y'Ubuzima ku bufatanye n'ikigo mpuzamahanga cya Astrazeneca
batangije ku mugaragaro umushinga wiswe Healthy Heart Africa, ugamije guhangana
n'indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije ndetse n'indwara z'umutima zikomeje
kwiyongera muri Afurika.
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzakorera mu bitaro ndetse n'ibigo nderabuzima bitandukanye bigera kuri 60 mu turere 3: Gakenke, Gatsibo na Nyarugenge. By'umwihariko ukaba uzibanda ku kwigisha no gukangurira abantu uburyo bakwirinda ibyatera indwara z'umutima, guhugura abavura indwara y'umuvuduko w'amaraso ndetse no gufasha abafite iki kibazo cy'umuvuduko kubona imiti biboroheye no ku giciro gito.
Dr Albert Tuyishime uhagarariye ishami rishinzwe kurwanya indwara mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) avuga ko uyu mushinga uje gushyigikira gahunda isanzwe iriho yo kurwanya indwara zitandura.
Ashling Mulvaney umuyobozi wungirije ushinzwe serivisi z'ubuzima mu kigo cya Astrazeneca avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha abafite izi ndwara kubona ubuvuzi bwiza kandi biboroheye.
Yagize ati “Uyu mushinga wa Healthy heart Africa ugamije gushyigikira gahunda zo kurwanya no kwirinda indwara y'umuvuduko ndetse no kugabanya indwara z'umutima muri Afurika, ikindi kandi healthy heart africa iteganya kugera ku bantu bafite indwara y'umuvuduko bagera miliyoni 10 bitarenze umwaka wa 2025, ariko ibi tuzabigeraho ari uko dufatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye, tugafatanya mu kumenyekanisha iyi ndwara, tunigisha abantu uko bayirinda, guhugura abajyanama b'ubuzima ndetse no korohereza barwayi kubona imiti igihe bibabye ngombwa. “
Imibare ya RBC igaragaza ko mu bantu bakuru byibura 1 muri 6 aba arwaye indwara y'umuvuduko uri hejuru.
Abantu 21.3% ni bo bazi ko barwaye iyi ndwara na ho 11.2% ni bo basanzwemo iyi ndwara ku buryo bukabije. Uyu mushinga wa healthy heart Africa ukaba uzashyirwa mu bikorwa n'umuryango PATH usanzwe ukora mu bikorwa byo gutanga serivisi z'ubuzima.
Oliver NTETE
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru