AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINISANTE irimo kugenzura niba imiti yifashishwa mu kuvura Malariya yaba itakiyishoboye

Yanditswe Sep, 27 2022 16:33 PM | 78,922 Views



Mnisiteri y'Ubuzima iravuga ko irimo gukurikiranira hafi niba imiti yifashishwa mu kuvura Malariya yaba itakiyishoboye, kugira ngo hagire igikorwa mu maguru mashya.

Ibi biravugwa mu gihe abashakashatsi ku ndwara ziterwa n’imibu muri Afurika, bari mu nama y'iminsi 3 i Kigali biga uko bazica burundu.

Ku rwego rw'isi, abantu basaga miliyoni 241 barwaye malariya mu mwaka ushize wa 2021, abasaga ibihumbi 700 bo bishwe nayo mu 2020 nk’uko raporo kuri malaria y’ishami rya loni ryita ku buzima OMS ibigaragaza.

Ibihugu 6 ubwabyo byihariye 55% by'abayirwaye bose ku rwego rw'isi birimo Nigeria, Republika iharanira demokarasi ya Congo, Uganda, Mozambique, Angola, Burkina Faso.

Muri uku kwezi kwa Nzeri mu Rwanda abaturage bahawe inzitiramibu zikoranye umuti nyuma y'igihe bagaragaza ko izo bari bafite zari zarashaje ndetse n'imibu yinjiramo ikabarya bigatuma barwara marariya nkuko abajyyanama b'ubuzima n'abaturage babisobanura.

Mu nama y'iminsi 3 irimo kubera i Kigali ihuje abashakashatsi banyuranye bo ku mugabane wa Afurika, bemeza ko guca imibu muri Afurika bishoboka nk’uko bisobanurwa n'Umuyobozi w’ishyirahamwe nyafrika riharanira kurwanya imibu, Prof. Charles Mbogo.

Yagize ati "Muri Brazil mu 1973 batewe n'imibu itera malariya yari ivuye muri Afurika kandi bashoboye guca burundu iyo ndwara muri Brazil yose Kubera iki? kubera ko bakoresheje uburyo bwo kwica amagi yayo. Muri Amerika naho bakurikirana aho yororokera ndetse no muri ibyo bihe by'intambara ya 2 y'isi bakoresheje umuti uzwi nka DDT mbere y’uko ucibwa. Ariko wibaze impamvu bakoresheje DDT muri Amerika, mu Burayi ariko byaza muri Afurika bakavuga bati oya, nitwe tugomba kwikemurira ibibazo byacu, ibibazo bya Afurika bigomba gukemurwa n'ibisubizo byacu."

Prof. Sheila Tlou, umwe mu bashakashatsi bitabiriye iyi nama akaba ari nawe uyoboye ihuriro ry'abayobozi mu kurwanya malariya avuga ko guca iyi mibu byashoboka abashakashatsi baramutse bishyize hamwe.

Kugeza ubu inzego z'ubuzima mu Rwanda zirimo gukurikiranira hafi ibjyanye n'imiti ivura malariya niba irimo guhangarwa n'iterwa n’imibu mjuri iki gihe ku buryo hagira igikorwa hakiri kare nk’uko Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yabitangaje.

Muri 2016 mu Rwanda nibwo indwara ya malariya yiyongereye mu buryo bukabije kuko hagaragaye abarwayi bayo bagera kuri 4,800,000 muri icyo gihe kandi abagera ku 18,000 bari bafite malariya y'igikatu ndetse abagera kuri 700 bahitanwa nayo.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage