AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINISANTE irifuza ko kubaga umurwayi badasatuye cyane byagera henshi

Yanditswe Sep, 27 2019 08:28 AM | 13,982 Views



Abakora mu rwego rw'ubuzima bavuga ko kubaga umurwayi hatabayeho gusatura ari kimwe mu bifasha umurwayi guhabwa serivisi nziza mu gihe cyo kubagwa kandi agakira vuba. I Kigali hateraniye inama ya 3 yiga ku bijyanye n'ikoranabuhanga mu binyabuzima.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, herekanywe igikorwa cyo kubaga hatabayeho gusatura umurwayi wari ufite utubuye mu gasabo k'indurwe twamuteye infections’’. Abamubagaga bavuga ko iyo atabagwa uburwayi yari afite bwari kuzamutera kanseri.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe cy'isaha imwe gusa, cyakurikiwe n’’Inama y'intumwa zo mu bihugu 15 byo hirya no hino ku isi zitabiriye inama yiga ku ikoranabuhanga mu binyabuzima ibaye ku nshuro ya 3.

Inzobere mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu binyabuzima ukomoka mu gihugu cya Cameroun, Prof. Jacob Souopgui, avuga ko kubaga hatabayeho gusatura bimaze gutera intambwe mu Rwanda.

Ni nyuma y'uko agejeje igitekerezo cy'uyu mushinga ku Mukuru w'Igihugu, Paul Kagame, muri Rwanda Day yabereye mu Bubiligi mu mwaka wa 2017.

Yagize ati “Mwabonye ko nyuma yo gutobora utwenge duto ku mubiri, umuganga wabagaga yashoboye kuvura umurwayi, uburwayi bukomeye yari afite mu gasabo k'indurwe. Nta kibazo cyabayeho, umurwayi ejo azataha asubire iwe mu rugo. Ibyo bishoboka kuko nyuma yo kubagwa, nta bibazo bindi agira kdi agakira mu gihe gito gishoboka. Nkuko nabisezeranije Umukuru w'Igihugu, kuvura muri ubu buryo bituma umurwayi yitabwaho neza imbere mu gihugu, bitabaye ngombwa kumwohereza mu bihugu byo hanze.” 

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, Dr Theobald Hategekimana na we ahamya ko kubaga muri ubu buryo bifasha umubare munini w'abarwayi baba bategereje kubagwa.

Ati “Hari abakoresha ubu buvuzi mu kubaga mu nda, kuvura indwara z'abagore, indwara z'abagabo zijyanye n'imiyoboro y'inkari, mu kubaga amavi cyangwa mu ntugu. I Burayi no muri Amerika, usanga 70% by'abakenera kubagwa, babagwa muri ubu buryo, natwe dushaka gutera ikirenge mu cy'abandi ariko si ukuvuga ko indwara zose mu Rwanda zigiye kujya zibagwa hakoreshejwe iri koranabuhanga.” 

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Ministeri y'ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi avuga ko gahunda ihari ari ukugeza ubu buvuzi mu mavuriro yo hirya no hino mu gihugu.

Ati “Buriya buvuzi bwo kubaga badasatuye, bafungura ahantu hatoya hangana na mm5 cyangwa 12, turashaka ko bukwira aho bishoboka, bikazagera ku baturage benshi. Impamvu tubishaka ni uko ari byiza ku murwayi, bituma umuntu atababara cyane, adatinda mu bitaro kugira ngo bishoboke birasaba gutoza abaganga benshi, iyo ni yo gahunda turimo. Igihenze n'ibikoresho, iyo wabibonye birihuta kuko umurwayi ntabwo atinda mu bitaro, ibyo umukoreshaho ni bike.”

Uretse ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, kubaga muri ubu buryo birakorerwa no ku bitaro bya CHUK n'ibya Gisirikare i Kanombe aho mu cyumweru 1 hazabagwa abarwayi  bari hagati ya 120 na 150.

Kuva gahunda yo kubaga hatabayeho gusatura yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2017, hamaze kubagwa abarwayi basaga 300.

Abaganga 10 b'Abanyarwanda barimo abize ibyo kubaga, kuvura indwara z'abagore ndetse n'imiyoboro y'inkari ni bo bahabwa ubumenyi ku bijyanye no kubaga hatabayeho gusatura kugira ngo na bo bazabusangize abandi. Mu gusobanukirwa ibyo biga bifashisha laboratwari kubaga udasatuye bikorerwa ku ngurube.

Inkuru mu mashusho


                       Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Ministeri y'ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura