AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

MINISANTE iravuga ko kugira inzobere bizafasha u Rwanda guhangana n'ibyorezo bitunguranye

Yanditswe Sep, 19 2022 17:32 PM | 43,686 Views



Minisiteri y'Ubuzima iratangaza ko kongera ubushobozi no kugira inzobere mu butabazi bw'ibanze, bizafasha u Rwanda mu guhangana n'ibyorezo bitunguranye ndetse n'ibiza. 

Minisante ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima barimo kwigira hamwe uburyo butandukanye bwakwifashishwa mu gukumira ibyorezo n’ibiza hakiri kare.

U Rwanda ruri mu bihugu byabashije guhangana n'icyorezo cya Covid-19 kugira ngo kidahitana umubare munini w’abaturage, gusa nubwo bimeze bityo kimwe n'ibindi bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo ku mugabane wa Afurika, u Rwanda narwo byagaragaye ko rudafite ubushobozi buhagije bwo guhangana n'ibyorezo hakiri kare. 

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima na Minisiteri y'ubuzima kuri uyu wa Mbere bunguranye ibitekerezo ku mushinga ugamije kongerera ubushobozi iyi minisiteri n'abafatanyabikorwa bayo mu guhangana n'iki kibazo.

Uhagaririye ishami ry'umuryango w'abibumbye mu Rwanda, Dr Brian Chirombo avuga ko uyu mushinga uje kunganira ibyari bisanzwe bikorwa mu guhangana n'ibyorezo ndetse n’ibiza bongerera ubushobozi inzego zibishinzwe.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse we atangaza ko uyu mushinga uje gufasha u Rwanda kuzamura ubudahangarwa mu guhangana n'ibyorezo bitera bitunguranye ndetse no kongera umubare w'abatanga serivisi n'aho zitangirwa.

Uyu mushinga wo kongerera ibihugu ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo biza bitunguranye umaze kugera mu bihugu 17. 

Kuva ku itariki 19 kugeza kuri 23 z'uku kwezi, ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, ririmo kuwuganiriza inzego zitandukanye za leta, abafatanyabikorwa, imiryango itandukanye itegamiye kuri leta ndetse n’iya sosiyete sivile.

Manzi Prince



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF