AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

MINISANTE IRASABA ABANYARWANDA KWIRINDA EBOLA

Yanditswe Jun, 13 2019 12:01 PM | 14,670 Views



Ministeri y’ ubuzima irasaba abanyarwanda  gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda.

Ibi iyi Ministeri ibisabye yuko Ku mugoroba wo ku wa kabiri Ministere y’ubuzima ya Uganda hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS byemeje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri icyo gihugu mu karere ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda, kuri ubu umwana w’ imyaka 5 wagaragaweho bwa mbere iyo ndwara aho muri Uganda yamaze kwitaba Imana.

Uretse uwo mwana w’ umuhungu wapfuye azize Ebola, abandi bantu 2 bo mu muryango we aribo  Nyirakuru na murumuna we, inzego z’ ubuzima mu gihugu cya Uganda zemeje ko nabo banduye virus ya Ebola.

Leta ya Uganda yavuze ko hari abandi bantu bagera kuri 7 bikekwa ko nabo baba baranduye Ebola.

Mw’ itangazo iyi Ministeri y'ubuzima mu Rwanda yashyize ahagaragara yashyize ahagaragara  yibukije buri munyarwanda  wese kugira uruhare mu gukaza ingamba zo kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda.Ministeri y’ ubuzima yahumurije abanyarwanda ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho icyorezo cya Ebola mu Rda ariko igasaba buri wese kwitwararika no kutirara.

U Rwanda rumaze igihe rwarashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda no kurwanya Ebola, ibintu bigaragaza ikizere gikomeye ko igihugu cyiteguye guhashya iyi ndwara iramutse igeze mu Rwanda.Uyu ni minisitiri w'ubuzima Dr Dianne Gashumba.


Mu byasabwe n’ iyi Ministeri kandui harimo  kwirinda gukora ingendo ahagaragaye Ebola kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe  amazi meza n’ isabune no gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare.

Abaturage cyane cyane abaturiye umupaka w'u Rwanda na Uganda bagaragaza ko bazi neza uburyo bwo kwirinda iki cyorezo.

Si ubwa mbere icyorezo cya Ebola kivuzwe mu gihugu cya Uganda kuko mu mwaka wa 2012 kigeze kuhavugwa, mu gihe  mu mwaka wa 2000, abantu basaga 200 bahitanywe nacyo mu majyaruguru y’ igihugu cya UGANDA.

Kuva icyorezo cya Ebola cyakwaduka muri Repubulika iharanira democratie ya Congo mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, abasaga ibihumbi 2 barayanduye mu gihe abasaga 1400 bo bahitanywe nayo.

Ni mu gihe icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu  byo mu burengerazuba bw’ Afurika hagati y’ umwaka w’ 2013 n’ 2016 cyo cyahitanye ubuzima bw’ abagera ku 11,310.

Kuva  indwara ya Ebola yagaragara bwa mbere kw’ isi mu mwaka w’ 1976, imaze guhitana abantu bagera ku  bihumbi 12 na 800.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu