AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

MINIJUST yasabye abahesha b’inkiko na ba noteri kwanga umugayo

Yanditswe Oct, 04 2019 09:05 AM | 20,266 Views



Mu kwakira indahiro z'abahesha b'inkiko ndetse na ba notaires Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yabasabye gutanga ubutabera kinyamwuga barangwa no kwanga umugayo, bakanirinda gusiragiza abaturage.

Mu ngoro y'Urukiko rw'Ikirenga ni ho abahesha b’inkiko n’abanoteri bose hamwe 178 barahiriye. Ni abahesha b'inkiko batari ab'ubumwuga 78, ab'umwuga 50, ba noteri bikorera 30, ndetse na ba noteri ba Leta 20.

Bamwe mu barahiye bavuga ko biteguye guha abaturage serivisi zizabashimisha.

Nshimiyimana Fidele noteri wo mu Katrere ka Nyaruguru yagize ati ''Habagaho gusiragiza abaturage ariko ubu ngubu bigomba guhinduka kubera ko izi ni serivisi zegerejwe abaturage mu mirenge yose mu turere twose, niteguye rwose kugenda nkagafata nk'akazi gasanzwe ka buri munsi aho kugafata nk'akazi k'inyongera.''

Na ho Kabasi Mary, umuhesha w’inkiko w’umwuga yavuze ko yiteuye gukora mu buryo bwubahirje amategeko.

Ati ''Niteguye kuzishyira mu bikorwa neza nubahiriza icyo amategeko adusaba nkurikiza kugerageza gushyira mu bikorwa ibyifuzo by'abaturage ndetse no gushyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko nk'uko ziba zabyemeje.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rungu mu Karere ka Rubavu, Sekwende Felicien yavuze ko yiteguye kuba inyangamugayo mu kazi k’ubuheshabw’inkiko butari ubw’umwuga.

Ati ''Tukagira ubunyangamugayo tukirinda gukoresha inshingano twarahiriye mu nyungu zacu ahubwo tugakoresha inshingano twarahiriye mu nyungu z'abaturage batugana.''

Minisitiri w' Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasabye abahesha b'inkiko na ba noteri kurangwa n'indagagaciro z'ubunyangamugayo, kwirinda gusiragiza abaturage no kurwanya ruswa ndetse bakanoza serivisi batanga bazirikana ko umuturage ariwe uri ku isonga.

Umuyobozi wa Serivisi zishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y'Ubutabera, Urujeni Martine yasabye abahesha b'inkiko na ba noteri kumenya ko nta wavuga ko umuturage ayobowe neza atahawe ubutabera.

Yagize ati''N'ayandi makosa agenda agaragara ya indiscipline (imyitwarire mibi) atuma rimwe na rimwe birukanwa muri uwo mwuga, ikintu cyitwa ubunyangamugayo, kudasiragiza umuturage, kumuha ibyo urukiko rwamwemereye kandi akabihabwa ku gihe ni byo twagiye tubasaba....Umuturage ntabwo dushobora kuvuga ko ayobowe neza atahawe ubutabera.''

Kuri ubu mu Rwanda hari abahesha b'inkiko b'umwuga 504, na ho abahesha b'inkiko batari ab'umwuga baka bangana n'umubare w'utugari, imirenge, n'uturere kuko baba babifitiye ubwo bubasha.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama