Yanditswe Sep, 20 2022 19:04 PM | 143,949 Views
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko umusaruro mbumbe w’urwego rw’inganda ugeze ku gipimo cya 20% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka, ibi bikaba bitanga icyizere ko uru rwego ruzagera ku ntego y’uko rugira uruhare rwa 21.4% mu mwaka wa 2024.
Abanyenganda bavuga ko gukomeza gushyigikirwa na leta biri mu bituma umusaruro w’ibyo batunganya urushaho kwiyongera.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, inganda zatanze uruhare rungana na 20% mu musarurombumbe w’igihugu/GDP.
Abanyenganda bavuga ko kuba Leta yarabavaniyeho imisoro imwe n’imwe ku bituruka hanze biri mu byafashije gukora badahomba.
Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 9% naho izitunganya ibintu bitandukanye uzamukaho 10%. Muri rusange ariko inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi nizo zagaragaje kuzamuka kugaragara ugereranije n’izindi.
Umuyobozi mukuru ushinzwe inganda
muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, Evalde Mulindankaka ashimangira ko uku
kuzamuka neza k’umusaruro ukomoka ku nganda uganisha ku ntego z’icyerekezo
igihugu cy’uko uru rwego ruzaba rutanga 21.4% mu musaruro mbumbe w’igihugu.
Hagati aho ariko abasesengura
ibirebana n’ubukungu bashimangira ko kuzamuka k’umusaruro ukomoka ku nganda
bifite kinini bisobanuye mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage muri rusange
n’izamuka ry’ubukungu by’umwihariko.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda
yizeza ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo
ubukungu bushingiye ku nganda burusheho kuzamuka aho izakomeza gushyira
imbaraga mu kuzamura ingano y’ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya
ibitumizwa hanze ahubwo hakazamurwa ingano y’ibyoherezwayo.
Jean Claude Mutuyeyezu
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru