AGEZWEHO

  • U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...

MINEMA iraburira abaturage kuba maso kugira ngo ibiza bitabashyira mu kaga

Yanditswe Oct, 01 2019 16:45 PM | 9,738 Views



Kuva uyu mwaka watangira abantu 70 bahitanywe n’ibiza inzu zisaga 4,000 zirangirika. Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi iraburira abaturage gufata ingamba zatuma ubuzima bwabo budashyirwa mu kaga n’ibiza. Icyakora bamwe muri bo bakagaragaza imbogamizi y’amikoro.

Abagituye ahakunze kwibasirwa n'ibiza baravuga ko hakenewe ubufasha kugira ngo imyuzure n'imiyaga bikunze kubibasira bitazakomeza kubasenyera.

Gusa, ngo mu gihe ibyo bitarashoboka na bo ngo biteguye gushyira umuhate mu gukumira imivu y'amazi no kuzirika ibisenge by'inzu zabo kugira ngo zitazabasenyukiraho.

Mutungirehe Issa utuye mu Krere ka Nyarugenge avuga ko bikwiye bimurwa bakava ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagze ati ''Mbona bikwiye ko tugira aho twimurirwa tukavanwa mu manegeka kugira ngo twirinde ibibazo byaturuka ku mazi y'imvura adusenyera muri iyi miturire idahwitse. Ni ngombwa ko ubuyobozi bushaka aho budushyira.''

Uwambajimana Olive utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati ''Nta bushobozi dufite buhagije, twumva kwimurwa ari bwo buryo bwiza, ariko mu gihe ibyo bitarakorwa tuzajya dutera ibiti, dusibure imirwanyasuri. Tubonye n'ubushobozi twajya dufata amazi adusenyera. Ibijyanye no kuzirika inzu twaragerageje ariko kubera ubushobozi buke ntibikunda, hari igihe umuyaga uza ari mwinshi ukazitwara''

Rafiki Jean Pierre na we atuye mu Karere ka Gasabo, avuga ko asanga abatuye mu manegeka bakwiye kwimurwa.

Ati ''Mbere na mbere abatuye mu manegeka bahavanwa mbere, abandi bakazabatekerezaho myuma. IKindi cyakwitabwaho ni uguca imiringoti ikadufasha kurwanya isuri yangiriza abatuarage. Imiringoti na yo yasibamye yakongerwa igakorwa.''

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi (MINEMA) ivuga ko izashyira ingufu muri gahunda yo gukangurira abaturage no gufasha abatishoboye kuzirika ibisenge by'inzu zabo, gusibura imiyoboro y'amazi, gutera ibiti bigabanya inkubi z'imiyaga.

Minisitiri Kamayirese Germaine yagize ati ’’Iyo umuturage yahuye n'ibiza inzu ye ikangirika, ahabwa isakaro ariko akanafashwa kuzirika inzu ye. Tuzanatanga ibikoresho ngo amazu azirikwe, kandi tuzanafatanya mu gutera ibiti, dufatanye mu gusibura ibyobo by'amazi kugira ngo hirindwe ibiza.''

Mu kwirinda inkuba, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi ivuga ko kuva uyu  umwaka watangira, hatangiye gushyirwa imirindankuba mu turere dukunze kwibasirwa n'icyo kiza ariko mu buryo burambye iyo minisiteri ifite gahunda yo gukorana n'Ishuri Rikuru ry'imyuga rya IPRC mu gukorera imirindankuba mu Rwanda kugira ngo ihendukire abaturage.

Mu gihugu hose, kuva mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka kugeza mu mpera z'ukwezi gushize kwa 9, abantu 70 bahitanywe n'ibiza, abagera ku 177 barakomereka, amatungo 267 ahitanwa n'ibiza.

Ibindi byangijwe n'ibiza ni inzu 4.095, imyaka ihinze kuri ha 6.708,amashuri 163,imihanda 6,insengero 49 n'ibiraro 11.

Inkuru mu mashusho


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize