Yanditswe Apr, 14 2023 16:26 PM | 37,343 Views
Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, yasabye Intara y'Amajyaruguru gukora ibishoboka bagahangana n'ibiza bikunze kwibasira iyi ntara. Iyi Minisiteri igaragaza ko mu myaka 5 ishize iyi ntara yibasiwe n'ibiza bisaga 1500 byahitanye abagera kuri 201 bisenya inzu zisaga 5000.
Mu bihe bitandukanye, Intara y’Amajyaruguru ikunze kwibasirwa n’ibiza cyane ugeraranyije n’ibindi bice by’igihugu.
Mu byumweru bibiri bishize uturere twa Burera na Musanze twibasiwe n’ibiza by’imvura, amazi ava mu birunga agira ingaruka zikomeye ku miryango irenga 800 muri Musanze.
MINEMA igaragaza ko mu myaka itanu ishize, Intara y'Amajyaruguru yibasiwe n'ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n'umwuzure, inka zisaga ijana n'amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 byarapfuye, ibigo nderabuzima 4, insengero 16, ibiro bya leta 9 n’imiyoboro y'amashanyarazi 64 byarasenyutse bitewe n'ibibiza.
Mu gihe cy'imvura y'umuhindo n'itumba, buri munsi ngo abantu babiri bapfa bazize ibiza, abandi bane bagaterwa ubumuga nabyo.
Mu gihe benshi batekereza ko kuba u Rwanda ari igihugu kigizwe n’imisozi miremire aribyo bituma kibasirwa n’ibiza, iyi minisiteri igaragaza ko 55% by’ibiza biterwa n’uburangare naho ibiterwa n’imiterere bikaba 20%.
Aha niho Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Phillippe Habinshuti ahera asaba inzego bireba gushyira mu bikorwa ingamba zose zo gukumira ibiza.
Mu gihe igice cya Kabiri cy’umushinga wo kubaka imiyobora itwara amazi ava mu birunga kitaratangira, abayobozi b'uturere dukora kuri iyi Parike y’igihugu y’ibirunga basabwe kugira ibikorwa by'ibanze bakora hagamijwe kubungabunga ubuzima bw'abaturage.
Naho ku kibazo cy’ibigo by’amashuri, amavuriro n’ahandi hahurira abantu benshi hatagira imirindankuba, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille agaragaza ko bagomba kugira icyo babikoraho.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi igaragaza ko inzego zigirwaho ingaruka n'ibiza cyane mu Rwanda ari imiturire, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ibidukikije, bigateza igihombo cya miliyari zisaga 200 buri mwaka.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru