Yanditswe Feb, 06 2021 09:02 AM | 11,882 Views
Nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Uburezi isohoye ibaruwa imenyesha ibigo by’mashuri bya Leta n’ibifitanye na yo amasezerano ko bizungunirwa mu biribwa, bamwe mu bayobozi b’ ibigo barashimira leta yabatekerejeho kuko bari bagiye guhura n'ikibazo cyo kuvura ibiribwa bihagije.
Minisiteri y'Uburezi ivuga ko buri mwana wiga mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta azatangirwa amafaranga ibihumbi 25 yiyongera ku mafaranga yatanzwe n' ababyeyi.
Aya makuru ni yo ababyeyi baheraho basaba ko amafranga y'ishuri yongerewe ku bigo bimwe na bimwe yakurwaho, bakanibaza niba abatarayatanga bakiyatanze, aha ariko banagaragaza impungenge nyinshi kuri uko kongera amafranga y'ishuri muri ibi bihe bigoye.
Nubwo ababyeyi bavuga ibi ariko, hari amakuru avuga ko benshi mu babyeyi batari bakishyuye amafranga y’ ishuri kuburyo ubufasha bwa leta buzabunganira.
Iki gihembwe cyatangiye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize biteganyijwe ko kizarangira mu kwa kane uyu mwaka. Bamwe mu bayobozi b'ibigo bavuga ko koko iki gihembwe ari kirekire ku buryo n'abatari bagira ibibazo byo gushira kw’ibiribwa mu bubiko byari kuzabaho vuba, ibi kandi babihuza n'ibiciro by'ibiribwa byiyongera umunsi ku munsi ku isoko.
Ibaruwa Ministeri y'uburezi yandikiye abayobozi b'uturere igaragaza ko amafranga Leta izatanga azunganira ibigo by'amashuri kubera iminsi y'inyongera kuri iki gihembwe kandi akazakoreshwa gusa hashakwa ibitunga abanyeshuri, ibintu byishimirwa cyane n'abayobozi b'ibigo.
Gusa iyi ministeri ntisobanura niba ubu bufasha bukuraho burundu amafaranga ibigo by' amashuri byari byarongereye kuri minerval ababyeyi basanzwe batanga, ndetse niba abamaze kuyatanga bazayasubizwa.
Kuri ibi ariko hari uturere twahise dutegeka abayobozi bibigo tubirimo gusubiza ababyeyi ayo batanze, ndetse abatarayatanze ntibazayatange.
Muri iyi minsi, mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bw'ubwandu bwa covid19, mu Mujyi wa Kigali amashuri arafunze, ariko abanyeshuri biga bari mu baba mu bigo babigumyemo, mu gihe mu ntara abanyeshuri bose bakomeje amasomo nk’ibisanzwe.
Fiston Felix Habineza
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
1 hour
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru