AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

MINEDUC yijeje ko amasomo azatangira amashuri ya TVET yuzuye

Yanditswe Sep, 18 2023 15:32 PM | 39,934 Views



Minisiteri y'Uburezi iramara impungenge abanyeshuri ndetse n'ababyeyi ko ibyumba bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro (TVET) bizaba byuzuye ubwo umwaka w'amashuri wa 2023-2024 uzaba utangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 25/10/2023.

Ni ibyumba hirya no hino mu gihugu byatangiye kubakwa muri iki kiruhuko. Ahashyizwe ibi byumba ubu imirimo yabyo irimo kugana ku musozo ku buryo abana bahoherejwe badakwiye kugira impungenge zo kuzatangirana amasomo n'abandi.

Bamwe mu babyeyi baturiye aya mashuri baravuga ko aje ari igisubizo cyiza kuko wasangaga urubyiruko rwinshi rwarangizaga icyiciro rusange rukabura ubushobozi bwo gukomeza rugahitamo kwicara bikaruviramo kwishora mu ngeso mbi.

Urugero nko ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kinteko mu Karere ka Gisagara ni hamwe huzuye ibi byumba. Abaturiye iri shuri baravuga ko kuba harashyizweho imyuga y'ubuhinzi n'ubwubatsi bigiye gufasha urubyiruko rwo kuri aka gace rwajyaga rukora ingendo ndende rujya kwiga mu Karere ka Huye.

Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'igihugu rushinzwe guteza imbere amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro Eng. Paul UMUKUNZI atangaza ko imirimo yo kubaka ibi byumba henshi igeze ku musozo ku buryo ikigiye gukurikiraho, ari ukohereza kuri ibyo bigo ibikoresho bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri baziga.

Uyu mwaka ushize byibuze imirenge isaga 390 ifite byibuze ikigo cy'ishuri ryigisha imyuga n'ubumenyi ngiro. Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro, ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare w’abiga muri ayo mashuri ari 31%.

Mu 2019, Minisiteri y’Uburezi yakoze icyegeranyo cyagaragaje ko 66% by’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro, barangiza bafite akazi.


Calixte Kaberuka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF