AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

MINEDUC yasohoye amanota, mu masomo rusange hatsinze 89,5% mu myuga baba 91,1%

Yanditswe Feb, 24 2020 19:06 PM | 22,666 Views



Minisiteri y'uburezi y’uburezi imaze gushyira ahagaragara amanota y’ibizamini bisoza ayisumbuye. Abanyeshuri bakaba batsindiye ku kigero cya 89% muri aba abakobwa bakaba aribo baje ku isonga mu mitsindire kurusha basaza babo.Gusa kuri iyi inshuro Minisiteri y'uburezi ntiyigeze itangaza uko imitsindire y'ibigo ihagaze nk'uko byari bimenyerewe.

Mpano Raymond Herve wo karere ka Gasabo washoje amasomo y'isumbuye ku ishuri rya St Aloys ni umwe mubanyeshuri baje ku isonga ku rwego rw'igihugu mu masomo y'ubumenyi (Science) kuko mu masomo y'ubugenge, ubutabire n'ibinyabuzima(PCB)ariwe wabaye uwambere ku rwego rw'igihugu.

Ni intsinzi ahuriyeho n'Umurerwa Djazira wo mu karere ka Rusizi nawe wabaye uwa mbere mu masomo y'ibinyabuzima, ubutabire n'ubumenyi bw'isi(BCG), aba bombi baragaragaza ko umuhate n'umurava mu myigire yabo aribyo bibagejeje ku intsinzi bose bagahurira ku kuba bifuza kuba abaganga.

Ababyeyi b'aba bana bavuga ko bashimishijwe n'instinzi y'abana babo.Mu bakandida 46861 bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye 54.10% bari abakobwa abahungu ari 44.90%.Muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89.50% mu gihe umwaka wabanje bari bari batsinze ku kigero cya 88.22% ni ukuvuga ko imitsindire yazamutseho 1.27%.

Gusa Minisiteri y'uburezi igaragaza ko abakobwa batsinze neza kurusha basaza babo kuko batsinze ku kigero cya 93.2% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 86.5%.

Kuba abakobwa muri rusange baje ku isonga mu mitsindire Minisitiri w'uburezi avuga ko hari icyo bivuze mu mbaraga zashyizwe mu guteza imbere uburezi bw'umwana w'umukobw amu Rwanda.

Nubwo bimeze bityo, mu gutangaza amanota ntabwo hagaragajwe urutonde rw'uko ibigo bikurikirana mu mitsinire, ibintu minisitiri w'uburezi Dr.Eugene Mutimura avuga ko bitazongera kubaho.

Abakoze ibizamini bisoza amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro batsinze ku kigero cya 91% mu gihe umwaka wabanje bari batsinze ku kigero cya 95%.Minisitiri w'uburezi Dr.Eugene Mutimura arasobanura impamvu zatumye habaho igabanuka mu mitsindira y'amahuri y'imyuga n'ubumenyingiro.

Abanyeshuri bahize abandi bahembwe za mudasobwa zizabafasha mu masomo yo kurwego rwa kaminuza.

Ubu amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini amashuri yisumbuye n'ayimyuga n'ubumenyingiro bashobora kuyareba ku rubuga rw'ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama