AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

MINEDUC yahembye abahanze udushya mu burezi

Yanditswe Sep, 06 2019 19:36 PM | 15,326 Views



Ku nshuro ya mbere, Minisiteri y'Uburezi yahembye abanyeshuri, abarimu n'abandi bafatanyabikorwa mu burezi, bahanze udushya mu burezi cyangwa bagakora ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi. Abahembwe bavuga ko ibi bihembo bigiye kubatera imbaraga zo gukora ibyisumbuye. Mu gihe Minisitiri w'Uburezi avuga ko guverinoma izakomeza gushyigikira imishinga nk'iyi.

Bamwe mu banyeshuri bahembwe kubera guhanga udushya, ni Mugiraneza Jean Bosco wakoze  uburyo (systeme) igamije gutanga serivisi mu rwego rw'ubuzima n'uburezi, abanyeshuri bo kuri Maranyundo Girls School bakoze application ifasha mu gukurikirana imyigire y'umunyeshuri na Mugabo Theoneste wakoze ivomo yise Smart voma, aho umuntu akoresha igiceri, ikarita cyangwa mobile money mu kwishyura.

Aba banyeshuri bemeza ko kuba bahembwe bigiye kongera imbaraga mu mikorere yabo, kandi ko bizeye ko imishinga yabo izahindura ubuzima bwabo, ariko ikanateza imbere ireme ry'uburezi. Minisiteri y'Uburezi yanahembye abarimu n'abayobozi b'ibigo bakoze ibikorwa byateje imbere uburezi.

Tuyisenge Claudine yeteje imbere uburezi budaheza, mu gihe Sr Felecia Mukangabireyashishikarije abana kwitabira ishuri abaha inkwavu, umubare wabaryitabira ukaba warazamutseho 50%.

Minisiteri y'Uburezi  ivuga ko imishinga abanyeshuri bakora igaragaza ko integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi igenda itanga umusaruro, kuko bahera ku bikoresho bibari hafi bagakora imishinga ishobora gukemura ibibazo binyuranye haba mu rwego rw'uburezi, haba no mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura Eugene avuga ko guverinoma izakomeza gutera inkunga ibikorwa nk'ibi.

Minisiteri y'Uburezi kandi itangaza ko hari ikigega gitanga inkunga y'amafaranga agenewe abahanze udushya mu rwego rwo kwiteza imbere, kibarizwa muri Komisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Iki gikorwa cyo guhemba abanyeshuri, abarimu, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abandi bafatanyabikorwa mu burezi, bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu kuzamura ireme ry'uburezi, izajya iba buri mwaka. 

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura