AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINEDUC yaburiye amashuri azaca amafaranga ababyeyi atari mu mabwiriza

Yanditswe Sep, 18 2022 19:10 PM | 72,490 Views



Minisiteri y’Uburezi yaburiye abayobozi b’ibigo by’amashuri bazaca ababyeyi amafaranga anyuranye n’ari mu mabwiriza iherutse gutangaza.

Mu biganiro byahuje iyi minisiteri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali, bamwe muri aba bayobozi bagaragaje ko hari imishinga bari baratangiye nko kuvugurura inzitiro, gusana ibyumba by’amashuri, kugenera abanyeshuri ifunguro rya mu gitondo  ndetse  no gusana ibindi bikorwaremezo.

Bamwe bamaze kugirana inama n’ababyeyi barerera muri ibi bigo ndetse bemeranya n’amafaranga bazishyura arenze ayateganyijwe n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

Abayobozi b’ibi bigo by’amashuri bagaragaje ko bashobora kuzahura n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.

Nkurikiyumukiza Edouard uyobora GS Remera Protestant yagize ati “Ku kigo cyanjye ibikorwa nari ndimo muri iyi minsi nari naratangiye no kubikora turifuza gukuraho double shift ku bana biga primaire hari ibyumba bimwe na bimwe twatangiye kuvugurura biriho birakorwa twumva kuzabyishyura amafaranga tuzayakura mu yo twari dusanzwe dusaba ababyeyi, hari n’ikindi gikorwa cyo kuvugurura amashuri ashaje dusiga anti rouille wabonaga biremereye bisaba amafaranga menshi no kuvugurura ikibuga abana bakiniraho twari twarabitangiye ababyeyi basabwaga ibihumbi 5 bigenewe ibikorwa nk’ibyo.”

Na ho Dusabeyezu Alphonsine uyobora GS Kimironko we avuga ko hari harimo akajagari mu gutanga amafaranga y’ishuri.

Ati “Hariho nk’akajagari mu bijyanye n’imitangire y’amafaranga y’ishuri aho uruhare rw’umubyeyi rwakenerwaga n’uruhare rwa leta ariko ugasanga bitewe n’imiterere y’ibigo hakabamo itandukaniro mu kwaka uruhare rw’umubyeyi, turashimira MINEDUC yabitanzeho umurongo.”

Undi muyobozi w’ikigo cy’amashuri yavuze ko hari amashuri yatangaga ifunguro rya mu gitondo, akagira impungenge niba amafaranga ari mu mabwiriza mashya ya MINEDUC azaba ahagije.

Ati “Hari ibigo byahaga abana umugati mu gitondo kuri breakfast hari ibyatangaga icyayi nimugoroba hari n’abatabikoraga cyangwa bagatanga ibirenze bitewe na bwa buryo bw’imitangire y’amafaranga, mudufashishe kugira ngo twirinde ibinyuranyo mu mikorere yacu mwatubwira ngo umunyeshuri kuri breakfast azajya abona iki, niba ari igikoma gusa, niba n’uwo mugati mwarawubaze na byo tukabimenya kugira ngo hatazongera kubamo ibibazo.”

Ibi biganiro byanitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali byagaragaje ko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bari guhanika ibiciro ku bikoresho abanyeshuri bagurira mu bigo.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga Irere Claudette, yavuze ko nta muyobozi w’ikigo cy’ishuri ukwiye kwishyuza ababyeyi amafaranga y’ishuri arenze ayashyizweho n’iyi minisiteri.

Yagize ati “Abavuga ngo twari dufite initiative nziza yo gushyiraho inzitiro,hari n’abubaka ama sales mberabyombi bagakoreramo ibindi bikorwa ibyo na byo twasabye abayobozi b’uturere mu Mujyi wa Kigali kwegera ayo mashuri bigasabwa bigashyirwa mu ngengo y’imari kuko n’ubundi aba ari amashuri ya Leta umuyobozi uzabirengaho azahanwa kuko ibi si ubwa mbere tubivuze tuzakomeza no kubisubiramo.”

Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo umwaka w’amashuri 2022-2023  utangire, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko nk’inzego z’ibanze bazashyira imbaraga mu kugenzura ko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi ashyirwa mu bikorwa mu kwishyura aya mafaranga y’ishuri.

Ati “Ubu tugiye gufatanya twegere abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse na komite z’ababyeyi kugira ngo turebe uburyo bigenda bishyirwa mu bikorwa abayatanze mbere ni ukuvugana n’ibigo akazahererwaho mu kindi gihe cyizaza.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi rutagomba kurenga amafaranga Frw 19,500 ku gihembwe. Na ho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga Frw 85,000.

Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.

Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza Frw 7000 ku gihembwe.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura