AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINEDUC irareba uko impamyabushobozi z'icyiciro gihanitse zigirwa mu Rwanda aho kujya hanze

Yanditswe May, 17 2022 18:22 PM | 55,672 Views



Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko irimo gushyira imbaraga mu bushakashatsi busubiza ibibazo umuryango Nyarwanda ufite, akaba ari nayo mpamvu ku bufatanye na Suede, impamyabushobozi z'icyiciro gihanitse harimo kurebwa uko zizajya zigirwa mu Rwanda aho kujya hanze.

Kuba mu Rwanda hagiye kujya hatangirwa impamyabushobozi z'urwego rw'ikirenga, impuguke mu by'uburezi zisanga harimo amahirwe menshi arimo kubaka ubushobozi bw'igihugu, guhendukirwa kwikiguzi kibagendaho hanze ndetse no gukumira ko hari abajya hanze ntibagaruke bikadindiza igihugu kugera ku kigero cy'umubare w'ifuzwa w'abafite impamyabumenyi z'icyiciro gihanitse.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije ushinzwe igenamigambi n’iterambere rya Kaminuza, Dr. Papias Musafiri avuga ko n'ikiguzi kijya ku munyeshuri umwe ugiye kwigira hanze cyakwigisha abandi nka 5 bityo bigafasha igihugu kugira umubare uhagije w'abashakashatsi igihugu gikeneye ngo basubiza ibibazo igihugu gifite.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya arishimira intera imaze guterwa n’u Rwanda mu birebana n’ikorwa ry’ubushakshatsi, gusa akifuza ko bwarushaho gusubiza ibibazo igihugu gifite.

Minisiteri y’Uburezi na Kaminuza y’u Rwanda bari mu biganiro by’iminsi 5 bibahuje n’impuguke mu by’uburezi baturutse mu gihugu cya Suede ku birebana n’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’uburezi, binyuze mu bushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri bari mu cyiciro cy’amasomo yo ku rwego ruhanitse rwa doctorat. 

Ambasaderi w'igihugu cya Suede mu Rwanda, Johanna Teague arishimira ubufatanye igihugu cye gifitanye n'u Rwanda mu rwego rw'uburezi, bitewe n'uko asanga burimo gutanga umusaruro.

Ati "Bivuze byinshi mu rwego rw'amashuri makuru kuko ubu turimo kongera imbaraga mu burezi bwo mu mashuri makuru buhindura ubuzima no kureba uburyo diplome z'icyiciro gihanitse zajya zitangirwa mu gihugu ku nkunga za Suede. Tugomba no kumenya guhitamo neza abo bantu bazahabwa ayo mahirwe ubwo rero n'igikorwa twishimira kuburyo turi hano kugira ngo dusuzumire hamwe uburyo twagiteza imbere."

Mu myaka 20 y'ubufatanye hagati ya Kaminuza y'u Rwanda n'igihugu cya Suede, abagera kuri 85 nibo bamaze kuhavana impamyabushobozi z'ikirenga, muri abo 27 ni igitsinagore.

Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage