AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINEDUC iri gutegura politiki nshya yo kugaburira abanyeshuri

Yanditswe Oct, 15 2019 08:24 AM | 11,005 Views



Ministeri y’Uburezi iratangaza ko irimo gutegura politiki nshya ijyanye na gahunda yo gufasha abanyeshuri b’amashuri abanza n'ayisumbuye gufatira amafunguro ku ishuri.

Ubusanzwe iyi gahunda ifasha abanyeshuri kwiga neza, ariko kandi aho batayabona ngo bikunze kubangamira imyigire yabo.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bemeza ko aya mafunguro abafasha mu myigire yabo.

Mugisha Kevin wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kbuye yagize ati ‘‘Amafunguro mfata hano ku ishuri kuko mva mu rugo mfashe ibya mu gitondo, bijya kugera saa sita byanshizemo ubwo urumva nta kuntu nasubira mu masomo ya nyuma ya saa sita nta funguro, rero hano ku ishuri baratworohereje bashyiraho ifunguro rya saa sita.’’

Karangira Holy Happy Peace we avuga ko gufatira amafunguro ku ishuri ari byiza kuko bituma bashobora kwiga amasomo ya nyuma ya saa sita.

Leta itanga uruhare rwayo rungana n’amafanga 56 agenerwa buri munyeshuri  muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri. 

Ni amafaranga yunganirwa n’ayo ababyeyi batanga. Gusa bamwe mu bayobozi b’ibigo bemeza ko bamwe mu babyeyi batayumva kimwe.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabuye, Tuyisabe Colette avuga ko imyumvire y’ababyeyi ikwiye guhinduka bakumva uruhare rwabo mu gutuma gahunda yo kugaburira bana ku mashuri igenda neza.

Yagize ‘‘Leta niba yashyizeho ayo ngayo, umubyeyi akumva uruhare rwe, njye numva byagenda neza. Ikibi ni uko hari ababyeyi bishyiramo ngo Leta iraturihira, Leta yavuze ko kwiga ari ubuntu, iyaba iyo myumvire yahindukaka, kuko ayo 56 araza ababyeyi tukabumvisha uruhare rwabo kandi bakayazana bigatuma abana barya kandi tukarangiza umwaka rimwe na rimwe nta mwenda turimo kuri njyewe.’’

Mushatsi Claver, umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare avuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire iri hasi, batarumva akamaro ko kugaburira bana ku ishuri.

Yagize ati ‘‘Ni imyumvire y'ababyeyi ikiri inyuma kugira ngo bafashe ishuri ngo abana babone ifunguro rya saa sita, aho usanga abantu benshi batabyumva neza kubera ko umubare munini w'ababyeyi biyumvisha ko Leta ariyo igomba gukora byose ku myigire y'abana aho iyi gahunda iziye bamwe barabyumva abandi ntibabyumva.’’

Kuba ababyeyi batavuga rumwe kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri biremezwa kandi na Siboniyo Thomas uhagarariye abayeyi mu karere ka Gakenke, gusa, ngo imyumvire igenda ihinduka.

Yagize ati ‘‘Njyewe uko mbibona nsanga imirire y'abana ari ngombwa, ariko imyumvire y'abaturage ikagenda itandukana, ariko inama tugira ababyeyi tuba duhagarariye ni uko tubabwira ko nta kuntu umwana ya kwiga atariye, ubu rero hafi 3/4 ababyeyi barabyumva.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi avuga ko ubu harimo gutegurwa politiki nshya ijyanye no kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Yagize ati ‘‘Iyi gahunda turimo kuganiraho, ni gahunda noneho yinjira mu kuri, aho tureba ubwo buryo bwo gukoresha ibyo biribwa biboneka hirya no hino mu gihugu icyo byatwara, ikintu dushaka gukora gishingiye no ku bushakashatsi butwereka n'ikiguzi byatwara, aho byakurizamo ko na Leta twagira icyo twongeraho ariko bitavanyeho na rwa ruhare rw'umubyeyi kuri icyo kiguzi dutekereza, aho nitumara kubyemera iyi politiki nshya tugenda tukayiganiraho mu rwego rwa guverinoma kugira ngo hanazemo no gutekereza kuri icyo kiguzi gishya cyatuma mu kuyishyira mu bikorwa tutahura n'imbogamizi.’’

N’ubwo bimeze bityo ngo iyi gahunda izwi nka ‘school feeding’ kugeza ubu igeze ku ijanisha rya 60%.

Ibi  kandi ni bimwe mu byaganiriweho mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa Mbere yahuje bamwe mu bayobozi b’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere, abahagarariye ababyeyi kugira ngo imbogamizi zagaragaye muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri zikurweho.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura