Yanditswe Apr, 30 2018 22:25 PM | 34,448 Views
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yagaragarije abagize inteko ishinga amategeko
imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019
izaba ingana na miliyari 2,443.5. Ikigaragara muri uyu mushinga ni uko u Rwanda
rugeze ku gipimo cya 62% rwihaza mu ngengo y'imari.
Ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019 izaba ifite agaciro ka miliyari ibihumbi 2,443.5 ikaba yariyongereyeho miliyari 328.5 ni ukuvuga 23% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka ugana ku musozo. Amafaranga azava imbere mu gihugu biteganyijwe ko azaba ari miliyari 1,508.7 ni ukuvuga 62% by’ingengo y’imari yose igihugu kizakoresha mu mwaka utaha.
Ministiri Dr. Uzziel Ndagijimana
yabwiye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko u Rwanda rurimo gutera
intambwe igaragara mu kwigira kuko igipimo cy’amafaranga aturuka hanze y’u
Rwanda afasha ingengo y’imari atagishingirwaho cyane hategurwa ingengo y’imari.
Muri rusange igice kinini cy’amafaranga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha
kingana na miliyari 1.305.7 kizashyirwa mu ngengo y’imari isanzwe mu gihe
amafranga agera kuri miliyari 897.1 azashorwa mu mishinga y’iterambere naho
miliyari 199 zikoreshwe mu ishoramari rya leta ririmo kubaka
ikibuga cy’indege cya Bugesera no kwagura ingendo za Rwandair hirya no hino ku
isi.
Abagize
inteko ishinga amategeko babajije impamvu ingengo y’imari yagenewe ibikorwa
by’iterambere ikomeje gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cyo hasi cyane, bagaruka
ku mishinga itarangira indi ikadindira. Bagaragaje kandi impungenge batewe
n’ihindagurika ry’ikirere rikomeje kwangiza ibikomoka ku buhinzi bakibaza ikizatuma
umusaruro w’ubuhinzi uzamuka muri uyu mwaka.
Umushinga
w’itegeko rigena umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019
uzatangazwa kandi wemezwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi mu kwezi kwa
6 uyu mwaka ubwo hazaba hasozwa umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 igana ku
musozo: kugeza mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2017 hari hamaze gukoreshwa miliyari
960.3 harimo ayashyizwe mu ngengo y’imari isanzwe n’ay’ibikorwa by’iterambere.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru