AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

MINECOFIN yamurikiye inteko imbanzirizamushinga y'ingengo y’imari 2018/2019

Yanditswe Apr, 30 2018 22:25 PM | 34,474 Views



Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yagaragarije abagize inteko ishinga amategeko imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2018/2019 izaba ingana na miliyari 2,443.5. Ikigaragara muri uyu mushinga ni uko u Rwanda rugeze ku gipimo cya 62% rwihaza mu ngengo y'imari.

Ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019 izaba ifite agaciro ka miliyari ibihumbi 2,443.5 ikaba yariyongereyeho miliyari 328.5 ni ukuvuga 23% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka ugana ku musozo. Amafaranga azava imbere mu gihugu biteganyijwe ko azaba ari miliyari 1,508.7 ni ukuvuga 62% by’ingengo y’imari yose igihugu kizakoresha mu mwaka utaha. 

Ministiri Dr. Uzziel Ndagijimana yabwiye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko u Rwanda rurimo gutera intambwe igaragara mu kwigira kuko igipimo cy’amafaranga aturuka hanze y’u Rwanda afasha ingengo y’imari atagishingirwaho cyane hategurwa ingengo y’imari.

Muri rusange igice kinini cy’amafaranga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha kingana na miliyari 1.305.7 kizashyirwa mu ngengo y’imari isanzwe mu gihe amafranga agera kuri miliyari 897.1 azashorwa mu mishinga y’iterambere naho miliyari 199 zikoreshwe mu ishoramari rya leta ririmo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera no kwagura ingendo za Rwandair hirya no hino ku isi. 

Abagize inteko ishinga amategeko babajije impamvu ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’iterambere ikomeje gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cyo hasi cyane, bagaruka ku mishinga itarangira indi ikadindira. Bagaragaje kandi impungenge batewe n’ihindagurika ry’ikirere rikomeje kwangiza ibikomoka ku buhinzi bakibaza ikizatuma umusaruro w’ubuhinzi uzamuka muri uyu mwaka. 

Umushinga w’itegeko rigena umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019 uzatangazwa kandi wemezwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ubwo hazaba hasozwa umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 igana ku musozo: kugeza mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2017 hari hamaze gukoreshwa miliyari 960.3 harimo ayashyizwe mu ngengo y’imari isanzwe n’ay’ibikorwa by’iterambere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura