Yanditswe May, 29 2017 15:56 PM | 2,622 Views
Minisiteri y'imari n'igenamigambi iratangaza ko igiye gutangiza umushinga w'ubwizigamire bw'igihe kirekire mu banyarwanda, ni umushinga uzareba abaturage bose aho bazajya batanga imisanzu yabo hakurikijwe ibyiciro by'ubudehe.
Abagize inteko ishinga amategeko bashimye igitekerezo cyo kuba hagiye kujyaho uwo mushinga ureba abantu bose gusa bagira impungenge z'imicungire yawo.
Iyi Minisiteri kandi yagaragaje imiterere yuwo mushinga aho umuturage wese ubishaka azajya atanga amafaranga yo kwizigama hakurikijwe icyiciro cy'ubudehe abarizwamo.
Aha bagaragaza ko abari mu cyiciro cya 1 bazajya bishyura nibura ibihumbi 12 ku mwaka naho abo mucyiciro cya 2 bakishyura ibihumbi 15, 000 mu gihe abari mu cyiciro cya 3 bazajya bishyura ibihumbi 18, 000.
Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko uyu mushinga uziye igihe kuko uzaba ureba umuntu wese bitewe n'amikoro ye. Gusa hari zimwe mu mpungenge bagaragaje zirimo kuba leta izongerera abaturage amafaranga 50% yayo bazaba bamaze gutanga n'ibindi.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kizaba gitangije uyu mushinga nuramuka utangiye gukora.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru