AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINECOFIN igiye gutangiza umushinga w'ubwizigamire bw'igihe kirekire ku baturage

Yanditswe May, 29 2017 15:56 PM | 2,622 Views



Minisiteri y'imari n'igenamigambi iratangaza ko igiye gutangiza umushinga w'ubwizigamire bw'igihe kirekire mu banyarwanda, ni umushinga uzareba abaturage bose aho bazajya batanga imisanzu yabo hakurikijwe ibyiciro by'ubudehe.

Abagize inteko ishinga amategeko bashimye igitekerezo cyo kuba hagiye kujyaho uwo mushinga ureba abantu bose gusa bagira impungenge z'imicungire yawo.

Iyi Minisiteri  kandi yagaragaje imiterere yuwo mushinga  aho umuturage wese ubishaka azajya atanga amafaranga yo kwizigama hakurikijwe icyiciro cy'ubudehe abarizwamo.

Aha bagaragaza ko abari mu cyiciro cya 1 bazajya bishyura nibura ibihumbi 12 ku mwaka naho abo mucyiciro cya 2 bakishyura ibihumbi 15, 000 mu gihe abari mu cyiciro cya 3 bazajya bishyura ibihumbi 18, 000.

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bagaragaje ko uyu mushinga uziye igihe kuko uzaba ureba umuntu wese bitewe n'amikoro ye. Gusa hari zimwe mu mpungenge bagaragaje zirimo kuba leta izongerera abaturage amafaranga 50% yayo bazaba bamaze gutanga n'ibindi.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika kizaba gitangije uyu mushinga nuramuka utangiye gukora.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage