MINALOC muri gahunda yo kubaka amarerero adaheza

AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Inzu zirenga 130 zasenywe n’ubutaka bwatembye bukava aho bwari buri – Soma inkuru...
  • Amafaranga ya leta miliyari 5.7 Frw yakoreshejwe nabi mu 2019/2020 – Soma inkuru...

MINALOC muri gahunda yo kubaka amarerero adaheza

Yanditswe Apr, 23 2021 08:41 AM
24,780 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iratangaza  ko hatangiye gutekerezwa uburyo hirya no hino mu gihugu hagezwa amarerero y'icyitegererezo atanga uburezi budaheza, kugira ngo abafite ubumuga barusheho kwisanga mu muryango nyarwanda. 

Ibi ni ibyemejwe n'Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Madame Nyirarukundo Ignacienne, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro irerero ry'icyitegererezo ritanga uburezi budaheza (Model Inclusive ECD) ryubatswe mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Iri rerero ry'icyitegererezo rya Ngarama ritanga uburezi budaheza, ryatangiye kwakira abana muri uyu mwaka w'amashuri wa 2021. Ryakira abana bo mu Mirenge ya Ngarama, Nyagihanga na Gatsibo yo mu Karere ka Gatsibo ndetse n'abo mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare. Ababyeyi b'aba bana bavuga ko nta cyizere bari bafite cy'uko abana babo baziga bitewe n'imiterere y'ubumuga bwabo, ariko ngo iri rerero ryaje ari igisubizo.

Kugeza ubu, iri rerero rya Ngarama rifite abana 76 barimo 26 bafite ubumuga nk'ubw'ingingo ndetse n'ubwo mu mutwe, ariko rikagira ubushobozi bwo kwakira abana 100. Habimfura Innocent, Umuyobozi w'umushinga Hope and Homes for Children wagize uruhare mu kubaka iri rerero, avuga ko bidakwiye ko umwana ufite ubumuga yakwirengagizwa cyangwa ngo ahezwe.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko yatangiye gutekereza uburyo hirya no hino mu gihugu hagezwa amarerero nk'aya atanga uburezi budaheza. Mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iri rerero ry'icyitegererezo rya Ngarama, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Nyirarukundo Ignacienne yavuze ko iyi gahunda itazatinda.

Uretse Umushinga Hope and Homes for Children, kubaka iri rerero ry'icyitegererezo rya Ngarama ritanga uburezi budaheza, byagizwemo uruhare n’Umuryango Wikwiheba Mwana ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo, rikaba ryaruzuye ritwaye miliyoni zisaga 155 z’amafaranga y’u Rwanda.


Valens NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imbuto Foundation and LODA to establish 5000 home-based ECDs across the country

Paris: U Rwanda rwakiriwe nk'umunyamuryango wa OECD