MINALOC isanga hakenewe ubufatanye mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

MINALOC isanga hakenewe ubufatanye mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe

Yanditswe Dec, 09 2021 17:40 PM | 117,326 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu iravuga ko hakwiye kubaho ubufatanye bw'inzego zitandukanye kugira ngo abaturage bagirwaho ingaruka n’ ibiza bituruka ku ihindagurika ry'ikirere batabarwe.

Ibi byatangarijwe i Kigali mu nama yo ku rwego rwo hejuru yasuzumaga politiki y'ubutabazi ku baturage bagizweho ingaruka n’ ibiza.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko icyorezo cya COVID19 cyahungabanyije ubukungu bw’ u Rwanda bikagira ingaruka ku murimo kuko ubushomeri bwazamutse ku kigero cya 22% bivuye kuri 13%.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’ iki kigo Ivan Murenzi avuga ko ibyorezo nk’ibi ndetse n’ibiza bigira ingaruka ku mibereho y'abaturage.

Yagize ati “Uko ibintu byinshi byagiye bihagarara byagize ingaruka ku bukungu bw'igihugu ariko tukaba twareba mu yindi mibare nk'ibura ry'akazi, ku bijyanye no gutakaza akazi muri 2020 byarazamutse bigera ku rwego rwa 22% ni ukuvuga abadafite akazi aho byari mu kwezi kwa 5 muri 2020 ugereranyije noneho ugereranyije no kwezi kwa 2 undi mwaka aho byari kuri 13 iyo ni ingaruka y'ikiza iba yabaye kuko hari ibintu byahagaze bigatuma hari akazi gahagarara.”

Guhangana n’ibibazo bituruka ku ihindagurika ry'ikirere ni ingingo yaganiriwe n’inzego zitandukanye mu nama yateguwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu(MINALOC) ifatanyije n’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi (PAM/WFP).

Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Ingabire Assumpta avuga ko Leta ihora yiteguye gutanga ibisubizo by’ibibazo bikomoka ku biza, gusa akongeraho ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guhangana n’ibi bibazo.

Yagize ati “Ntabwo iki kibazo ari icy'urwego rumwe nka Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu inashinzwe imibereho myiza y'abaturage na Minisiteri ishinzwe ibiza n'izindi minisiteri n'abandi bafatanya bikorwa kugira ngo tujye duhuza iryo teganyabikorwa. Akenshi guverinoma ihora yiteguye kumenya abagizweho ingaruka n’ayo mapfa, cyane cyane ubu tureba nko mu Ntara y'Iburasirazuba baba bahinze bazi ko bazeza bashobora guhinga ntibeze kubera amapfa icyo Leta ikora ifatanya n'izindi nzego cyane cyane minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi tugatabara tukabaha ibiribwa byabatabara cyangwa byabafasha kugeza igihe ikibazo kirangiriye.”

Umuyobozi uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa ku isi mu Rwanda Edith Heines ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurukire y'ikirere.

Ati “Icyo tugomba gukora ntwabwo ari ugushaka icyo dukora ibihe by'amage bigeze, urugero habaye nk'umwuzure tugomba gufasha abaturage mbere y'uko ikiza kiba, mu gihe kirimo kuba ndetse na nyuma y'ikiza. Intego nyamukuru ni ukubaka abaturage bakagira ubudahangarwa ku biza bakamenyeshwa ko ibyo biza bizaba, tuvuge bakamenyeshwa ko hazaba imyuzure, hazaba amapfa, ibyo bigabanya ubukana bw'ibyo biza, bigatuma batisanga mu bukene."

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko  gahunda za VUP ari zimwe mu zigoboka abaturage bahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Gahunda yo kwizigamira mu kigega Ejo heza no gutanga ubwishingizi ku bihingwa zikaba ari zimwe mu ngamba zifasha abaturage kutazahazwa n’ibihe by’amage.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gahunda ya Girinka na VUP hamwe mu hagaragajwe ko hakomeje kurangwa ruswa

Minisitiri Gatabazi yasabye Ubuyobozi bwa Irembo gushakira ibisubizo ibibazo bir

MINALOC yahaye uturere amezi 3 yo gukemura ibibazo byugarije abaturage

Abaturage barishimira ko bahabwa umwanya mu itegnyabikorwa ry’uturere

Musanze: Min. Shyaka yatanze igihe cyo gukemura byinshi mu bibazo by'abatur

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi ba Karongi gukorera hamwe