Yanditswe Mar, 30 2021 18:46 PM | 28,868 Views
Abahinzi n'aborozi babikora kinyamwuga hirya no hino mu gihugu bavuga bashyize imbaraga mu kongera umusaruro hagamijwe guhaza isoko.Cyakora barasaba Leta ko yabafasha kubona igishoro mu bigo by'imari kuko kugeza ubu bibananiza imishinga yabo ikadindira.
Ibi barabitangaza mu gihe Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangiye gukusanya ibitekerezo by'abakora uyu mwuga bizajyanwa mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye izabayiga ku ngamba zo kurandura inzara ku isi.
Themistocles Munyangeyo ni umworozi w'amafi mu Kiyaga cya Kivu n'icya Muhazi cyo mu Karere ka Rwamagana, ku buryo buri kwezi abona umusaruro ungana na toni 24. Avuga ko ashyize imbaraga mu kongera umusaruro hagamijwe guhaza isoko.
Cyakora agahura n'inzitizi z'igishoro kuko ibigo by'imari bibehera inguzanyo ku nyungu zo hejuru.
Ibi abihuriyeho na rwiyemezamirimo Torero Mugenyi Eugene ukora ubuhinzi bw'ibigori n'imiteja kuri hegitari 30. Tegera Innocent uhagarariye ibikorwa by'ubuhinzi by'uyu rwiyemezamirimo avuga ko bafite ikibazo cyo kubura imbuto y'imiteja n'imiti ku buryo bituma batagera ku musaruro baba biteze bikatuma baadahaza isoko.
Guhera kuri uyu wa Kabiri, MINAGERI yatangiye gukusanya ibitekerezo by'abafite aho bahuriye n'umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi. Ni ibitekerezo bizashyirwa hamwe bigatoranywamo ibizatangwa mu Nteko Rusange ya Loni izitabirwa n'abakuru b'ibihugu n'abahagarariye za guverinoma,ubwo bazaba bigira hamwe uko isi yakwihaza mu biribwa hagamijwe kurwanya inzara mu bayituye.
Ni inteko rusange izabera i Newyork mu kwezi kwa 9 uyu mwaka wa 2021.
Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Jean Claude Musabyimana avuga ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo abahinzi n'aborozi bongere umusaruro,ufite ubwiza n'ubuziranenge kandi ushakirwe amasoko ku nganda zo mu Rwanda no hanze.
Yongeraho ko ibitekerezo bazakusanya bizahurizwa hamwe hatoranywemo ibizashyikirizwa iyi nteko rusange Loni ku buryo u Rwanda ruzagaragaza n'udushya twarwo mu ngeri zitandukanye.
MINAGRI igaragaza ko mu bushakashatsi yakoze mu myaka 3 ishize, yasanze hejuru ya 81% by'Abanyarwanda bihaza mu biribwa.Iyi minisiteri ikaba irig ukora ubundi bushakashatsi ngo barebe uko muri ibi bihe kwihaza mu biribwa bihagaze.
Jean Paul TURATSINZE
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru