AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

MINAGRI iravuga ko itewe ipfunwe no kuba ibiyaga bidatanga umusaruro w'amafi uko bikwiye

Yanditswe Mar, 22 2023 21:06 PM | 18,961 Views



Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi iravuga ko itewe ipfunwe no kuba ibiyaga byo mu Rwanda bidatanga umusaruro w'amafi uko bikwiye, ibi Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yabigarutseho ubwo hatangizwaga umushinga wa Miliyari zisaga 15 Frw wiswe KWIHAZA.

Ni umushinga uzafasha mu iterambere ry’uruhererekane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubworozi, uburobyi, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga. 

Abakora muri izi nzego bavuga ko bahura n'inzitizi zitandukanye.

Urubyiruko imwe mu mbogamizi bari bafite cyane ni igishoro ku isoko murabona ko imboga n'imbuto ni nke.

Abahinzi n'aborozi by'umwihariko aborora amafi n'abahinga imboga n'imbuto bazafashwa kubona amahugurwa n'amafaranga mu mishinga yabo.

Ni mu gihe Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse avuga ko biteye ipfunwe kuba bimeze bityo kandi u Rwanda rufite ibiyaga byinshi.

"Dufite ibiyaga byinshi mu Rwanda ariko kuba bitabyazwa umusaruro ni ibintu biduteye ipfunwe. Uyu mushinga tuwitezeho ko ibiyaga byose biri mu Rwanda ikibasha kuba cyajyamo icyororo kizajyamo, ndetse n'abahatuye bakabona ibyo gukora uburobyi bwabo bugatera imbere, ibiyaga dufite mu Rwanda bikadutunga mu bijyanye n'amafi ari ayo tworora n'andi ya kimeza, ni umushinga uzadufasha kubitunganya no kumenya imikorere yabyo no kumenya ku bikoresha neza kugirango bigirire akamaro igihugu cyacu."

Ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga rizakurikiranwa na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi na Enabel.

Umuyobozi uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez avuga ko uyu mushinga uzatanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Uyu mushinga uzamara imyaka 4 ni ukuvuga kuva muri uyu mwaka wa 2023 kugera 2026 uzarangira utwaye miliyoni zisaga 15 z'ama Euro. 

Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Ibirayi watanzeho miliyoni 10 z'ama Euro mu gihe andi miliyoni 5.5 yo azatangwa na Luxembourg.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu