Yanditswe Mar, 22 2023 21:06 PM | 19,017 Views
Minisiteri
y'Ubuhinzi n'ubworozi iravuga ko itewe ipfunwe no kuba ibiyaga byo mu Rwanda
bidatanga umusaruro w'amafi uko bikwiye, ibi Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi
Dr Musafiri Ildephonse yabigarutseho ubwo hatangizwaga umushinga wa Miliyari
zisaga 15 Frw wiswe KWIHAZA.
Ni umushinga uzafasha mu iterambere ry’uruhererekane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubworozi, uburobyi, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.
Abakora muri izi nzego bavuga ko bahura n'inzitizi zitandukanye.
Urubyiruko imwe mu mbogamizi bari bafite cyane ni igishoro ku isoko murabona ko imboga n'imbuto ni nke.
Abahinzi
n'aborozi by'umwihariko aborora amafi n'abahinga imboga n'imbuto bazafashwa
kubona amahugurwa n'amafaranga mu mishinga yabo.
Ni mu gihe Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse avuga ko biteye ipfunwe kuba bimeze bityo kandi u Rwanda rufite ibiyaga byinshi.
"Dufite
ibiyaga byinshi mu Rwanda ariko kuba bitabyazwa umusaruro ni ibintu biduteye
ipfunwe. Uyu mushinga tuwitezeho ko ibiyaga byose biri mu Rwanda ikibasha kuba
cyajyamo icyororo kizajyamo, ndetse n'abahatuye bakabona ibyo gukora uburobyi
bwabo bugatera imbere, ibiyaga dufite mu Rwanda bikadutunga mu bijyanye n'amafi
ari ayo tworora n'andi ya kimeza, ni umushinga uzadufasha kubitunganya no
kumenya imikorere yabyo no kumenya ku bikoresha neza kugirango bigirire akamaro
igihugu cyacu."
Ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga rizakurikiranwa na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi na Enabel.
Umuyobozi uhagarariye Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez avuga ko uyu mushinga uzatanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.
Uyu mushinga uzamara imyaka 4 ni ukuvuga kuva muri uyu mwaka wa 2023 kugera 2026 uzarangira utwaye miliyoni zisaga 15 z'ama Euro.
Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Ibirayi watanzeho miliyoni 10 z'ama Euro mu gihe andi miliyoni 5.5 yo azatangwa na Luxembourg.
Kwizera John Patrick
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru