Yanditswe Jun, 15 2022 15:47 PM | 106,631 Views
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iratangaza ko
ihuriro ry’abagore bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi
rw’Icyongereza Commonwealth ari umwanya mwiza wo kwigira kubandi hashakwa
ibisubizo byibibazo bikibangamiye umugore mu Rwanda.
Mukandayisenga Clementine akora imivinyo n’imitobe mu bisheke ashima cyane uko yafashijwe na leta mu ishoramari rye.
"Urebye umugore mu Rwanda ndetse navuga n' urubyiruko ni abantu bafashwa cyane mu Rwanda harimo kudufasha kubona inkunga kudufasha kugera ku isoko byoroshye n'ibindi."
Afata CHOGM nk'umwanya udasanzwe wo kwerekana ibyo akora no kubikundisha abazaza muri iyi nama.
Mukandayisenga Clementine usanzwe ari umushoramari agira ati "Niteguye kumenyekanisha ibikorwa byanjye, nzamurika ibyo nkora kandi ni ibintu tumenyereye ibi rero bituma urushaho kubaka ubufatanye n'abandi."
Gusangiza abandi ibyo leta yakoze mu guteza imbere umugore nibyo Mbabazi Joselyne washoye Imari mu burezi, agaragaza nk'icyashyirwa imbere cyane muri iri huriro, mu gihe Igiraneza Esther ukora mubyo kwakira abantu we avuga ko imyiteguro no kunguka bishingiye kukwakira neza abazitabira iyi nama.
"U Rwanda rwahaye umugore uburenganzira n'ubushobozi bwo kwihangira umurimo, icyo kizere rero nicyo cyatumye abagore babikora bakabigeraho ninayo mpamvu namwe mwaje hano kureba umugore wabigezeho.'
MIGEPROF igaragaza ko mu ngingo zose zizaganirwaho zizagaruka ku guhuza gahunda zigamije iterambere ry'umugore, kandi ko no kwiga nta kibazo.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille ati "Twiteguye kwiga nubwo hari ibyakozwe, cyane cyane ku kwita kuwahohotewe no gukurikirana abakora ibi byaha ariko dukeneye kwiga cyane ku kwirinda no gukumira iki cyaha aha niho dushaka kwigira ku bandi ngo turebe uko twagabanya umubare w'abahohoterwa."
Mu iterambere ry'ubucuruzi iri huriro ry'abagore minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'ubucuruzi, irifata nk'umwnya mwiza wo guteza imbere ibikorwa n'abagore bo mu Rwanda.
Iri huriro ry'abagore mu bihugu biri muri Commonwealth izitabirwa n'abantu barenga 500 barimo 200 baturutse mu Rwanda, ikazigirahamwe ingingo zirimo umugore n'imihindagurikire y'ikirere, kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n'umukobwa, ndetse n'ibijyanye n'iterambere mu bukungu ku mugore.
Iri huriro rikaba ritenyijwe tariki ya 20 na 21 zuku kwezi kwa 6.
Fiston Felix HABINEZA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru