Yanditswe Jun, 15 2016 10:22 AM | 2,225 Views
Ministeri y'uburinganire
n'iterambere ry'umuryango MIGEPROF
iratangaza ko ko kuba itegeko nshinga
ry’u Rwanda ryifitemo ingingo zirengera abana hakaba harashyizweho na Komisiyo
y’igihugu ishinzwe abana ari igipimo cy’uko politiki ya Leta y’u Rwanda ikomeye
ku burenganzira bw’abana.
Umunyamabanga mukuru muri iyi ministeri Batete Redempta yabitangarije i Musanze mu kigo cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) ubwo hatangizwaga icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro mpuzamahanga ku ishyirwaho ry’integanyanyigisho ikubiyemo amabwiriza arengera abana mu ntambara. Ni ibiganiro byitabiriwe n’abantu 30 baturuka mu bihugu 8 bikazamara iminsi 4.
Kuba haratekerejwe gushyiraho imfashanyigisho igamije gufasha abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’abibumbye kwita ku bana mu ntambara nuko byari bimaze kuba ikibazo gikomeye nk’uko bigaragazwa n’ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga ibarengera.
Icyashyizwe ahagaraga n’umuryango mpuzamahanga Save the Children wateye inkunga ibi biganiro kigaragaza ko mu makimbirane n’intambara zayogoje uduce two mu bihugu nka Somalia ahagenzurwa na Al Shabab, Soudan y’Epfo mu makimbirane ahamaze imyaka, Amajyaruguru ya Uganda ahabareye intambara hagati ya leta n'umutwe wa LRA aho hose abana ngo nibo barengana cyane nubwo abasivili bose baba bugarijwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru