Yanditswe Jun, 01 2017 15:02 PM | 3,872 Views
Ministeri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango ku bufatanye na UNICEF n'indi miryango ikora mu birebana no kwita ku bana, bateguye inama igamije kuganira ku ruhare rwo gukina n'ibikinisho binyuranye, bigira mu gutuma umwana akura mu bijyanye n'ubwenge kuva akiri muto.
Muri iyo nama abakora ibyo bikinisho, abigisha abana n' abareberera uburenganzira n' imibereho myiza y' abana, bahuriza ku kuba iyo umwana abashije gukina, akabona ibikoresho by'ibanze yifashisha kuva mu bwana bwe, bituma umwana akura mu buryo bwihuse mu birebana n' ubwenge, imitekerereze ye ikaguka kandi yazaba mukuru akaba umuntu umenya kubahiriza inshingano ze neza no gufata icyemezo.
Ku ruhande rw'abana nabo bavuga ko iyo bakina bafite ibikinisho binyuranye bagenda barushaho gusobanukirwa uko bikora. Muri iyi nama biteganijwe ko abayitabiriye baganira ku birebana n' uburyo umwana kuva akiri muto yakwitabwaho neza kugirango ejo hazaza azavemo umuntu w' ingirakamaro uzagira uruhare mu kubaka igihugu cye.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru