AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

MIGEPROF isanga ibibazo byo mu muryango bikwiye ingamba zihamye

Yanditswe Mar, 09 2020 07:44 AM | 5,340 Views



Abagore bihangiye imirimo barahamya ko kwivana mu bukene bishoboka mu gihe bumvise akamaro ko kwizigamira no kudategereza amaramuko ku bagabo babo.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango avuga ko n'ubwo hakiri inzitizi zikoma mu nkokora iterambere ry'umugore hakenewe ubukangurambaga  kugira ngo umugore ahore ku ruhembe rw'iterambere.

Hari abagore bahamya ko bahoze mu bukene bukabije abandi bateze amaramuko ku bagabo babo, ariko ngo aho bahinduriye imyumvire bagatangira kwizigamira amafaranga make make, kandi bagakorana n’ibigo by'imari ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka.

Gasaro Judith utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Nk'ubu iyi sabune turayigurisha, dufite na banki dukorana nazo, amafaranga akatuzamura, tugakemura ibibazo byo mu rugo mu gihe umugabo atarabona amafaranga. Ku bwanjye mbona umudamu ubu yamaze kumenya ko afite imbaraga agomba gukoresha, agashakishiriza hirya no hino adategereje ko umutware we hari icyo amufasha.''

Mukarusagara Julienne, umunyabukorikori mu Karere Ka Kicukiro ati “Dutekereza ko hari icyo twakora kugira ngo twiteze imbere, ni bwo duhuje ibitekerezo dukora umushinga wo gufuma ibitambaro, ubu tugeze ku bikorwa bitubyarira amafaranga. Kera ntarajya mu bwizigame sinari nzi ko na rya 100 ryangirira akamaro, ariko ubu nigurira igitenge, nigurira ibikoresho by'umwna na mituweli nkayibona.''

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, hirya no hino habaye ibikorwa byo kumurika ibyo abagore bagezeho, kuremera abatishoboye borozwa inka, abandi bahabwa ibikoresho binyuranye bigizwe n'imashini zidoda, ibyo gutekesha n'ibindi.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Dr Bayisenge Jeannette avuga ko umuryango nyarwanda ucyugarijwe n'ibibazo bisaba ingamba zihamye.

Yagize ati ''Hari imiryango tugisangamo amakimbirane kugeza n'ubwo bamwe mu bashakanye bicana, ibyo bigatuma habaho kugwingira kw'abana. Ikindi haracyari abana b'abakobwa baterwa inda bakiri bato, kuko bibangamira za ndoto z'umukobwa bikamubuza amahirwe. Ingamba ni ugukomeza gushishikariza abagore kwigirira icyizere, bivana mu bukene banyuze mu bigo by'imari, abakobwa bagashishikarizwa kwiga amashuri y'ubumenyi ngiro, ku bakobwa bagiterwa inda, hagakurikiranwa ababigizemo uruhare kandi abo bakobwa bagahabwa ubufasha.''

Imibare igaragazwa n'inama y'igihugu y'abagore yerekana ko Mu bijyanye n'ikoreshwa ry'imari, mu 2012 abagore bakoranaga n'ibigo by'imari bari 36% mu gihe mu 2016 bageze kuri 63%. Mu 2012 kandi abari batunze ubutaka bari 24%, mu gihe muri uyu mwaka wa 2020 bageze ku gipimo cya 62%. Mu buyobozi bw'inzego z'ibanze muri uyu mwaka wa 2020 abayobozi b'uturere bageze kuri 33,% na ho abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza bageze ku gipimo cya 82,8%, mu gihe abagore bari mu nama njyanama z'uturere ari 45,2%.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira