Yanditswe Oct, 24 2016 10:09 AM | 3,100 Views
Guverinoma y'u Rwanda irashimangira ko gahunda ya NEP KORA WIGIRE ari igisubizo ku iterambere ry'igihugu. Ibi Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Judith Uwizeye abitangaje muri iki gitondo mu kiganiro n'abanyamakuru, kigamije kugaragaza uko isoko ry'umurimo rihagaze mu gihugu hamwe n'ubukangurambaga kuri gahunda igamije guhanga imirimo mu gihugu.
Iki kiganiro kirimo
bamwe mu bagize guverinoma hamwe n'abafatanya bikorwa batandukanye.
Ibarura rya Kane ku iterambere ry'imibereho y'ingo EICV 4 ryagaragaje ko muri
rusange abanyarwanda 2% badafite akazi.
Mu mijyi icyo gipimo kiri ku 8% mu gihe mu barangije amashuri yisumbuye na
Kaminuza igipimo cy'ubushomeri kiri kuri 14%.
Ubukangurambaga kuri gahunda ya KORAWIGIRE bwatangiye ku wa 20 Ukwakira 2016 ikazageza ku wa 21 Ugushyingo 2016. Ngo buzibanda kugukangurira ibyiciro byihariye nk'urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga kwiga amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro no kubyaza umusaruro amahirwe Leta yashyizeho.
Muri ayo mahirwe harimo inguzanyo y'ibikoresho byo gutangira umwuga aho uyihawe yishyura 50% gusa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru