Yanditswe May, 08 2019 19:08 PM | 9,674 Views
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME
asanga guhangana n'ihungabana ari urugamba rukomeza, agashimangira ko
kurutsinda bisaba kubanza gusobanukirwa umwihariko w'amateka ya jenoside
yakorewe abatutsi.
Madame Jeannette KAGAME ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y'iminsi ibiri ihurije i Kigali abashakashatsi, n'abahanga mu bijyane n'ihungabana n'ubuzima bwo mu mutwe basaga 300.
Madame Jeannette KAGAME yasabye kandi ko uburyo abarokotse bagerageje gukoresha bakivura ihungabana, bukwiriye gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse, bukandikwa nabwo bukaba icyitegererezo, bityo bukaba nabwo bwakoreshwa mu guhangana n’ihungabana, nk’uko n’ubundi buryo bwanditswe bukoreshwa.
Impuguke n'abashakashatsi 300 bateraniye muri iyi nama baraganira ku byakozwe mu bijyanye no kuvura ihungabana haherewe ku buryo gakondo, kugera ku gutanga ubusha mu buryo bukozwe kinyamwuga.
Iyi nama izasozwa hafashwe ingamba zinyuranye zigamije guhangana n'iki kibazo, kuko uretse abarokotse, abanyarwanda muri rusange basaga 12% bafite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ahanini ku gahinda gakabije.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru