AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo ye nk'umunyamabanga mukuru wa OIF

Yanditswe Jan, 03 2019 22:27 PM | 59,651 Views



Umunyarwandakazi, Mme Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa 4, yatangiye imirimo ye mishya yo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF.

Amakuru dukesha urukuta rwa twitter rw’uyu muryango wa Francophonie aravuga ko, mu gitondo cyo kuri uyu wa 4, aribwo Mme Mushikiwabo yahererekanije ububasha n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, umunyacanadakazi Mme Michaëlle Jean, umuhango wabereye ku cyicaro cy’uyu muryango wa OIF I Paris mu Bufaransa.

Mme Mushikiwabo yatorewe mu nama ya OIF yateraniye I Erevani muri Armenie ku matariki 12 na 13 z’ukwezi kwa 10 k’umwaka ushize.

Abaye umunyamabanga mukuru wa 4 w’uyu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF.

Ni nyuma y’umunyamisiri Boutros Boutros Ghali wawubereye umunyamabanga mukuru kuva 1997-2002, umunyasenegal Abdou Diouf wabaye kuri uwo mwanya nawe kuva 2002-2014  hanyuma kandi n’umunyacanada kazi Michaëlle Jean, wari uwurimo kuva 2014-2018.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama